AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports itsinze Young Africans yandika amateka atarigeze yandikwa n’indi kipe yo muri EAC

Ikipe ya Rayon Sports imaze gutsinda Young Africans mu mukino wa nyuma w’itsinda D muri CAF Confederations Cup, ihita ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza.

Igitego cya Caleb Bimenyimana cyo ku munota wa 18 ni cyo gifashije iyi kipe gukora amateka atarigeze akorwa n’ikipe iyo ari yo yose yo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ni ikiciro by’umwihariko Rayon Sports yatangiye nabi aho yatangiye inganya imikino 2, ikizere cyongera gusa n’ikiyoyoka burundu ubwo yatsindirwaga na USM Alger i Kigali, bigakubitiraho gutakaza umubare munini w’abakinnyi bayo barimo abamaze kuyivamo ndetse n’abari mu bihano bafatiwe na CAF.

Rayon Sports yongeye kubona ko ibintu bigishoboka ubwo yatunguranaga igatsindira Gor Mahia i Nairobi ku bitego 2-1. Uyu mukino wasize umunsi wa nyuma w’imikino y’amatsinda ari wo ugomba gutanga ubusobanuro ku makipe agomba gukomeza muri 1/4 cy’irangiza muri ane yari agize itsinda D.

Rayon Sports yatangiye umukino ikinisha imbaraga nyinshi kuva ku munota wa mbere kugeza ibonye igitego ku munota wa 19. Ni igitego cyatsinzwe na Caleb Bimenyimana wari uhawe umupira na Nyandwi Saddam.

Ikipe ya Young na yo yacishagamo ikagera kenshi imbere y’izamu rya Rayon Sports, gusa ubwugarizi bwari buyobowe na Kapiteni Abdul Rwatubyaye bukitanga uko bishoboka.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Rayon Sports iriimbere na 1-0.

Amakipe yombi yagarutse mu kibuga ubona asa n’aho yagabanyije imbaraga yari yatangiranye mu gice cya mbere. Amakipe yombi yabonye uburyo bwo kuba yabona ibitego, cyane ku ruhande rwa Young Africans yashakaga kwishyura, gusa iminota 90 y’umukino irangira Rayon Sports icunze izamu ryayo neza.

Rayon Sports izamutse ku mwanya wa kabiri mu tsinda D n’amanota 9, inyuma ya USM Alger yazamutse ari iya mbere n’amanota 11. Ni nyuma yo gutsinda Gor Mahia ibitego 2-1 mu mukino wabereye i Blida mu gihugu cya Algeria. Ibitego bya USM Alger byatsinzwe na Prince Ibara kuri penaliti cyo kimwe na Amir Sayoud, mu gihe impozamarira ku ruhande rwa Gor Mahia yatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku munota wa 83.

Iyi Gor Mahia irangije ku mwanya wa 3 n’amanota 8, mu gihe Young Africans isoje ku mwanya wa nyuma n’amanota 4.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger