AmakuruImikino

Rayon Sports: Ibya Donkor na Kouame byamaze gukemurwa na FIFA

Kuri uyu wa kabiri, abakinnyi babiri ikipe ya Rayon Sports iheruka gusinyisha:  Donkor Prosper ukomoka muri Ghana na rutahizamu Kouame Brou Gerard Stephane ukomoka muri Côte d’Ivoire, bamaze kubona ibyangombwa biturutse mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA bibemerera gukinira Rayon Sports.

Mu minsi ishize ni bwo aba basore babiri bakomoka muri Afurika y’Iburengerazuba basinye muri Rayon Sports. Donkor Prosprer ukina hagati mu kibuga yazanwe nk’umusimbura wa Kwizera Pierrot wamaze kwerekeza muri Oman, mu gihe Kouame Stephane ukomoka muri Algeria yaje nk’umusimbura wa Ismailla Diarra wamaze gusinyira ikipe yo muri Algeria.

Nyuma y’igihe kigera ku byumweru 2 batarabona ibyangombwa, amakuru yahamijwe n’ikipe ya Rayon Sports ibicishije kuri Twitter yayo avuga ko aba basore bombi bamaze kubona ibyangombwa biturutse muri FIFA bibemerera gukina amarushanwa ayo ari yo yose.

Uwavuga ko ibi byangombwa bije bikenewe ntiyaba abeshye, kuko iyi kipe ifite ikibazo cy’abakinnyi benshi bayisohotsemo, mu gihe batatu mu bahari batemerewe gukina imikino y’amatsinda ya CAF Confedrations Cup isigaje.

Bivuga ko aba bakinnyi bombi bemerewe gukina umukino wa gatanu w’itsinda D Rayon Sports igomba gusuramo Gor Mahia , umukino ugomba kubera muri Kenya ku cyumweru tariki ya 19 Kanama. Uyu mukino ntuzagaragaramo abakinnyi 3 barimo Yannick Mukunzi, Mbondi Christ na Abouba Bashunga, kuko bose bamaze gufatirwa ibihano na CAF.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger