AmakuruImikino

Rayon Sports: Buri mukinnyi yemerewe agatubutse mbere yo gucakirana na Enyimba FC

Ku munsi w’ejo nyuma y’imyitozo, umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Paul Muvunyi yaganirije abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports, birangira anemereye buri umwe 1000 cy’amadorali ya Amerika(865,000 Rwaf) mbere y’uko iyi kipe icakirana na Enyimba kuri iki cyumweru, mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Perezida Muvunyi, bwijeje abakinnyi b’iyi kipe ko bubashyigikiye bunabasaba gukomeza kwitanga nk’uko babikoze bageza Rayon Sports muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup.

Perezida Paul Muvunyi yagize ati”“Mugomba kubikora kubw’ishema ry’igihugu cyose miliyoni zirenga 180 [z’abaturage ba Nigeria] zigatsindwa na miliyoni 12 z’Abanyarwanda.”

Abakinnyi ba Rayon Sports bemerewe igihumbi cy’amadorali kuri buri umwe, nk’ishimwe ry’ibyo bagezeho bageza ikipe muri 1/4 cy’irangiza ndetse nk’iturufu yabatera akanyabugabo mu mikino isigaye kugira ngo bagere ku ntego y’umukino wa nyuma bihaye.

Muvunyi yanababwiye ko agahimbazamusyi bagenewe ubwo barengaga amatsinda, ayasigaye bazayahabwa CAF nimara kwishyura amafaranga yageneye ikipe. Aba bakinnyi kandi ngo bazagabanywa ayari guhabwa abamaze kuva muri Rayon Sports.

Rayon Sports izakina uyu mukino wo ku cyumweru idafite Manzi Thiery usanzwe ari Kapiteni wayo cyo kimwe na Yannick Mukunzi, gusa izaba yagaruye abakinnyi bayo 2 bari muri 3 bari bahanwe na CAF, aba akaba ari rutahizamu Christ Mbondi ndetse n’umuzamu Kassim Ndayisenga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger