AmakuruImyidagaduro

R.Kelly wari umaze iminsi itatu afunzwe yongeye kurekurwa

R.Kelly wari wongeye gufungwa bwa kabiri muri ibi byumweru bitatu bishize yarekuwe n’urukiko nyuma yo gutanga indezo y’umwe mu bana yabyaranye n’umugore we Andrea Kelly .

R.Kelly wari umaze iminsi itatu afungiwe muri Gereza ya Cook mu Mujyi wa Chicago, yarekuwe ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019 nyuma yo gutanga amadolari $161,000 yishyuzwaga nk’indezo y’umwana yabyaranye n’ Andrea Kelly wahoze ari umugore we babyaranye abana ba 3.

Robert Kelly akiva mu buroko nta byinshi yabwiye abanyamakuru bari bamutegereje ari benshi ku muryango wa gereza , muri bike yabatangarije we yagize ati “Mbijeje koi bi byose tugiye guhita tubikemura, icyo nicyo gikomeye navuga aka kanya.”

Ku muryango wa gereza, hari abafana benshi bari baje kumwakira, benshi muri abo bari baje kwakira R.Kelly asohoka muri gereza bavugiraga icya rimwe ko “Azahora ari umwami wa R&B”.

Uyu muririmbyi w’icyamamare ku Isi yakiriwe n’umwunganizi we Steve Greenberg.  Ku  wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2019, R.Kelly n’umwuganizi we mu mategeko bitabye urukiko rwo mu gace ka Cook muri Illinois(Chicago) , R Kelly yisobanure ku cyaha cyo kwanga gutanga indezo ku mwana yabyaranye n’uwahoze ari umugore we ariko birangira ajyanywe muri gereza.

Robert Sylvester Kelly [R Kelly] w’imyaka 52 ari mubihe bikomye kubera ibirego ashinjwa byo gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure benshi mu bihe bitandukanye.

R Kelly akiva muri gereza
R .Kelly akiva muri gereza yasanze itangaza makuru rimutegereje

Twitter
WhatsApp
FbMessenger