AmakuruAmakuru ashushye

Qatar Airways yaguze imigabane muri RwandAir

Ikigo gikomeye mu bwikorezi bw’indege cya Qatar Airways cyatangaje ko kiri mu biganiro n’ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandaAir, kugira ngo bagure  49% by’imigabane ya RwandAir ikomeje gutera imbere .

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko ibiganiro bigikomeje, gusa amasezerano atarasinywa.

Ati “Turi kuganira ngo tugure migabane ingana na 49% muri RwandAir, Ikibuga cy’Indege kiri kubakwa n’Ikigega cyacu cy’Ingoboka, kugira ngo kigire ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 10.”

Yavuze ko impamvu bahisemo gushora imari mu Rwanda, ari ukubera aho Kigali iherereye muri Afurika ndetse n’umutekano uri mu Rwanda.

Ati “Icyadukuriye mu Rwanda ni aho Kigali iherereye, umutekano ndetse n’amahirwe y’ishoramari ari muri kiriya gihugu.”

Yavuze ko indi mpamvu ari uko muri Afurika hakenewe indege cyane, bityo nk’igihugu gihora kireba ahari amahirwe, bityo ariyo mpamvu bashyize ingufu mu ishoramari mu Rwanda.

Ati “Ishoramari tuzakora mu Rwanda ni iridashobora kuremerera igihugu, bikajyana n’uko tuzakora ishoramari rikenewe kuri twe kugira ngo tugire ibyo dushaka hariya. Tugira ubushishozi mu buryo dukora ishoramari ryacu ndetse ibyo ni byo tugiye gukora. Ishoramari ryose rikenewe mu kibuga cy’indege no muri kompanyi y’indege tuzarikora.”

Amakuru dukesha IGIHE ni uko umuyobobozi Mukuru wa Qatar Airways yatangaje ko hamaze gusinywa amasezerano y’imikoranire igisigaye ari uko ayemeza igurwa ry’imigabane ashyirwaho umukono kandi ko nabyo bizarangira “mbere y’uko icya kabiri cy’uyu mwaka kirangira”.

Isinywa ry’aya masezerano yavuze ko rijyanye n’uko Qatar yasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Ibiganiro mu kugura imigabane muri RwandAir bikomeje mu gihe mu Ukukoza umwaka ushize, Guverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways, basinye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari mu kibuga cy’Indege cya Bugesera, bugizwe n’amasezerano atatu, ni ukuvuga yo kubaka, kugira no kubyaza umusaruro iki kibuga kizaba gifite imiterere igezweho.

Ni amasezerano yahaye Qatar Airways 60% muri uyu mushinga, wose hamwe ufite agaciro ka miliyari $1.3.

Biteganyijwe ko iki kibuga gishya cy’indege ubu kirimo guhabwa isura nshya, kizahabwa ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka, icyiciro cya kabiri kizaha iki kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka kikazatangira bitarenze umwaka wa 2032.

U Rwanda na Qatar bikomeje kugirana umubano mwiza unabyara ishoramari, aho muri Werurwe umwaka ushize, Itsinda ry’intumwa za Qatar, riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, zagiranye ibiganiro na Leta y’u Rwanda ku mishinga itandukanye.

Mu ukuboza 2019 nabwo Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, yari mu Rwanda mu muhango wo gutanga ibihembo byo kurwanya ruswa byamwitiriwe, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Awards.

RwandAir yashinzwe mu 2003 ariko ubu imaze kugera ku byerekezo 29; aho yifashishije indege 12 ifite zirimo Airbus A330 ebyiri nini, igana mu byerekezo binyuranye muri Afurika y’Iburasirazuba, Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, mu Brasirazuba bwo Hagati, i Burayi no muri Aziya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger