AmakuruImyidagaduroUmuziki

Princess Priscillah Nyuma y’igihe gito ashyize hanze indimbo yise “Biremewe”,ntabyo gutinda yatangiranye umwaka wa 2018 avuga ati “Warandemewe”

Princess Priscillah kuri ubu ubarizwa muri leta zunze ubumwe z’Amerika ni umwe mu Bahanzikazi bake batangiye muzika cyera cyane udatinya no kuvuga ko bafite uburambe mu muziki w’u Rwanda.

Kuri  ubu uyu muhanzikazi wagiye muri Amerika kubera amasomo ariko akaza no gukomeza gukorera umuziki we hariya atuye yatangiye umwaka ashyira indi Ndirimbo ye nshya hanze.

Princess Priscillah ukunzwe na benshi bitewe n’ubuhanga uba wumva mu ndirimbo ze usibye nibyo hanuzuyemo imitoma myinshi, ituma akurura benshi mu bakunzi ba muzika y’u Rwanda ubu noneho yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya itangiranye n’umwaka wa 2018 yise “Warandemewe”,iyi akaba ari indirimbo yatangiye gukoraho mu mwaka wa 2016 cyane ko aribwo binyuze kuri Youtube channel ya Mo Music bari batangiye kwamamaza iyi ndirimbo ariko ikaza gutindaho.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Lick Lick ufasha bya hafi Princess Priscillah burya ninawe unamufasha gukora amashusho bityo rero mu kiganiro yahaye igitangazamakuru kimwe cyo mu Rwanda yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo azaza mu minsi ya vuba ntabyo gutinda birimo ngo kuko kubwe abona umwaka wa 2018 ari umwaka wo gukora cyane kandi rero hagati aho we bwite arajwe inshinga no gushyira indirimbo ziri kuri Album yiwe nshya yarangije gukora.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA PRINCESS PRISCIHAH “WARANDEMEWE

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger