AmakuruAmakuru ashushye

Polisi y’u Rwanda yatangiye gusimbuza abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo(Amafoto)

Itsinda ry’abapolisi 80 riyobowe na SSP Prudence Ngendahimana, ryahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ryerekeza muri Sudani y’Epfo aho rigiye gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Upper Nile, mu gace ka Malakal muri icyo gihugu.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Mata 2022, ni bwo abapolisi ba mbere mu bagera kuri 240 bahagurutse. Biteganyijwe ko bazagenda mu byiciro bitatu.

Iri tsinda rifite inshingano zo gucungira umutekano abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ab’imiryango mpuzamahanga ikorera muri Sudani y’Epfo.

Aba bapolisi bagiye, bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ku wa Gatandatu, aho yabasabye gushyira hamwe kandi bakazasoza neza inshingano zibajyanye zo kubungabunga amahoro.

Yabasabye kandi gukora kinyamwuga bakazarangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bakomeze gusigasira isura nziza y’Igihugu cyabatumye.

Kuri iki gicamunsi kandi i Kigali hageze itsinda ry’abapolisi 80 riyobowe na SP Prosper Nshimiyimana, ryasoje ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, bakaba ari nabo basimbuwe na bagenzi babo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, wabakiriye mu izina ry’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda yabashimiye umuhate, ubunyamwuga ndetse n’ikinyabupfura bagaragaje mu kazi bakoze.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bubahaye ikaze mu gihugu cyababyaye bunabashimira umuhate n’ubwitange mwagaragaje mu kazi kose mwahawe gukora. Buranabashimira kandi ko mwahesheje isura nziza igihugu cyacu ndetse na Polisi y’u Rwanda muri rusange.”

Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo 403, bagizwe n’itsinda ry’abapolisi 240 bari mu Ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal, iry’abapolisi 160 bari mu Ntara ya Central Equatorial, Juba ndetse n’abapolisi batatu bakora ku giti cyabo (Individual Police Officers).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger