Amakuru ashushye

Polisi y’u Rwanda yasabye ko nta muntu ukwiriye kuzizwa ko yakoze ubutabazi

Umuvugizi w’Ishami rya Police rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP JMV Ndushabandi yasabye inzego zishinzwe ubuzima ko niba umuntu akoze ubutabazi akajyana umuntu ukoze impanuka kwa muganga adakwiye gusabwa kwishyura cyangwa ngo agorwe n’ibindi ibyo aribyo byose.

 

Mu gihe hari abakomeje kwinubira kuba bakora ubutabazi bakabizira nk’iyo basanze umuntu yakoze impanuka bakamutabara ngo iyo bageze kwa muganga bahura n’ingorane zo kubazwa ibibazo byinshi bamwe bikaba bituma batagitabara bamwe mu mpuguke zifite aho zihurira n’ubuzima zisanga ibi bimaze kuba imbogamizi kugeza aho nta muntu ugitabara mugenzi.

ABIZANYE Marcelin ni umwe mu bantu bavuga ko bahuye n’impanuka bakabura ubatabara aho agira ati:” nakoze impanuka ya moto ndakomereka uwari ampetse ahaguruka yiruka maze nsigara aho nakomeje kwibwira ko hari uwantabara ariko uugasanga bose bavuga bati nimugeza kwa muganga barambaz ibibazo byinshi cg baransaba kumwishyurira byaje kumbera imbogamizi kugeza ubwo polisi yaje kuhagera ikaba ariyo intabara ariko nari nanegekaye”.

Yasoje avuga ko iyo aza gutabarwa vuba byari kumufasha gukira vuba mu gihe ngo yamaze amezi menshi ari mu bitaro kandi agasaba ko umutima wo gutabara ukwiriye kongera gutura mu banyarwanda kuko usanga ntawo bakigira.

Aha Umuvugizi w’Ishami rya Police rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP JMV Ndushabandi yasabye inzego zishinzwe ubuzima ko niba umuntu akoze ubutabazi akajyana umuntu ukoze impanuka kwa muganga adakwiye gusabwa kwishyura nkaho ari we wateje impanuka, ndetse ko n’ubwo yaba ari we adakwiye gufatwaho ingwate mu rwego rwo kudaca abandi intege, ibitaro bikwiye kwita kuri iyo nkomere ibindi bigakurikiranwa nyuma.  Umuvugizi w’Ishami rya Police rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP JMV Ndushabandi

Ibi bikaba byagarutsweho mu nama iri kubera I Kigali ikaba ihuriyemo urwego rwa Polisi n’abafite aho bahuriye n’ubuzima, iyi nama ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti:”National Trauma Symposium ku ishusho ry’ibikorwa bijyanye n’umutekano wo mu muhanda”.

Twabibutsa ko imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko abaguye mu mpanuka zo mu muhanda mu mwaka wa 2018 bikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’umwaka wa 2017 kuko kuva muri muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2018 zahitanye abantu 437, naho 662 barakomereka, aba bakaba barazize uburangare n’ubusinzi bw’abatwara ibinyabiziga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger