Amakuru ashushyeIbitekerezo

Polisi yibukije abasindira mu ruhame ibihano bibategereje

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko kunywa inzoga nyinshi ugasindira mu ruhame ari icyaha gihanwa n’amategeko inasaba abantu kwirinda guha abana inzoga cyangwa ibindi bisindisha.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeli mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ gica kuri Televiziyo Rwanda, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’abana Dr Uwera Claudine Kanyamanza n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP JB Kabera, bagarukaga ku mutekano w’abana n’uburenganzira bwabo cyane cyane kwirinda guha abana ibisindisha.

Muri iki kiganiro, CP JB Kabera yibukije abantu ko gusindira mu ruhame ari icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’iminsi 8 n’amezi 2 ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 20,000 kugeza ku bihumbi 100,000.

Yakomeje avuga ko Polisi y’igihugu itazihanganira umuntu uwo ari we wese ushyira ubuzima bw’abana mu kaga abaha ibisindisha. Imikwabo irakorwa buri munsi mu tubari n’amahoteri ndetse bagiye no kuyikomeza mu gihugu hose, hagamijwe guca burundu abaha abana ibisindisha.

Yongeye ho ko ba nyir’utubari n’amahoteri bagomba gushishoza neza kuko itegeko rivuga ko umuntu wese uha cyangwa ugurisha ibisindisha umwana aba akoze icyaha iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi 3 kugeza kuri 6 n’ihazabu y’amafaranga 100,000 kugeza kuri 200,00.

Ku rundi ruhande, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’abana Dr Uwera Claudine Kanyamanza yavuze ko kunywa inzoga ku bana bishobora kugabanya imitekerereze ndetse n’imikurire y’ubwonko bwabo kuko buba bugikura. Kunywa inzoga utarageza imyaka y’ubukure bishora umwana kunywa ibiyobyabwenge kandi bishobora gutuma umwana yishora mu gukora ibindi byaha bikomeye.

Dr Uwera Claudine Kanyamanza ahamya ko uruhare rwa buri wese rukenewe haba ku babyeyi na ba nyir’utubari, ababyeyi barasabwa kwita ndetse no gukurikirana abana babo umunsi ku munsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger