AmakuruInkuru z'amahanga

Pete Buttigieg washakaga kuyobora Amerika yahariye bagenzi be

Pete Buttigieg wiyamamarizaga guhagararira ishyaka ry’aba-démocrate mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka, yakuyemo ake karenge aharira abandi bakandida bari bahanganye.

Buttigieg w’imyaka 38 wahoze ari Meya muri Indiana, ni umwe mu bakandida bake bari bashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina dore ko na we ari umwe muri bo.

Yatangiye neza ndetse ashyigikiwe cyane ariko mu minsi mike ishize yakomeje kuza inyuma ya bagenzi be bahataniraga guhagarira ishyaka ry’aba-démocrate.

Yivanye mu matora mu gihe yari ageze ahakomeye dore ko kuri uyu wa Kabiri ufatwa nk’umunsi udasanzwe, ubwo muri Leta 14 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba-démocrate bazaba batora uzabahagararira mu matora ya Perezida.

Buttigieg asize bagenzi be batandatu mu kibuga barimo Barnie Sanders, Joe Biden na Michael Bloomberg bahabwa amahirwe.

Yavuze ko yeguye kugira ngo ahe umwanya ishyaka rye ritoranye umuntu uzasubiza abaturage ba Amerika bose hamwe.

Yagize ati “Tugomba kumenya ko aho amatora ageze, uburyo bwiza bwo gukomera ku ntego n’amahame yacu ari uguhigamira abandi ugatanga ubufasha igihugu cyacu kikunga ubumwe. Niyo mpamvu kuri uyu mugoroba mfashe umwanzuro ugoye wo guhagarika kwiyamamariza kuba Perezida.”

Yavuze ko azakora ibishoboka byose agafasha ishyaka rye gutahana intsinzi mu matora ya Perezida mu Ugushyingo 2020.

Buttigieg yatangiye neza nubwo yatsindiye ku majwi make muri Iowa ariko yaje imbere ya bagenzi be mu guhatanira guhagarira ishyaka. Muri Leta zakurikiyeho yagiye atsindwa ndetse kuwa Gatandatu ushize yaje ku mwanya wa kane mu matora yabereye muri South Carolina.

Buttigieg yabaye Meya w’Umujyi wa South Bend muri Indiana hagati ya 2012 na Mutarama uyu mwaka. Mbere yaho yabaye mu butasi bw’igisirikare cya Amerika ndetse arwana intambara yo muri Afghanistan.

Iyo aramuka yiyamamaje agatsinda kugeza abaye Perezida, niwe wari kuba abaye Perezida wa mbere muto mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo kuba aryamana n’abo bahuje igitsina byagiye bishingirwaho n’abo babaga bahanganye, babaza abaturage uburyo bazemera kuyoborwa n’umugabo usomana na mugenzi we.

Buttiegieg yemeye ko aryamana n’abo bahuje igitsina ubwo yari afite imyaka 33. Muri Kamena 2018, yashakanye n’umugabo mugenzi we witwa Chasten.

Pete Buttigieg washakaga kwiyamamariza kuyobora Amerika yakuyemo akarenge
Twitter
WhatsApp
FbMessenger