AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Perezida wa Zambia yasabye Ambasaderi wa Amerika kumuvira mu gihugu

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko zakura mu gihugu ayoboye Ambasaderi wayo, nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye ibikorwa by’ubutinganyi kandi bisanzwe bitemewe muri iki gihugu.

Urukiko rwo muri Zambia,ruherutse gukatira igifungo cy’imyaka 15 abagabo babiri babanaga nk’umugore n’umugabo mu gihe amategeko y’iki gihugu atabyemera.

Mu Ugushyingo 2019, Ambasaderi wa Amerika muri Zambia Daniel Foote yumvikanye anenga uy’umwanzuro w’urukiko rwafashe wo gukatira aba bagabo,bazira ko ari abatinganyi.

Yasabye leta ya Zambia kureba uburyo yavanaho ingingo ihana abakoze iki cyaha.

Mu nkuru ya Bloomberg perezida wa Zambia yagize ati: ” Twatanze ikirego kuri guverinoma y’Amerika, ubu dutegereje igisubizo kubera ko tudashaka umuntu nk’uyu muri twe. Turashaka ko agenda.”

Bimwe mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere biri mu Burengerazuba bw’isi nk’Amerika, Ubwongereza,..), abantu bahitamo kubana nk’abatinganyi nta ngaruka bibagiraho ku birebana n’amategeko mpanabyaha ndetse bemerera abahuje ibitsina kubana byemewe n’amategeko.

Gusa hari n’ibindi bihugu, aho rubanda rutemera uyu muco ariko kubera ko nta mategeko abikumira, bigakorwa mu bwisanzure.

Ingingo ibihugu byemerera abantu kubana bahuje ibitsina byifashisha ni iyo kubaha uburenganzira bw’amahitamo, ngo ibitabyemera bikabaha ibihano birimo n’igifungo, biba bibahohoteye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger