AmakuruPolitiki

Perezida Tshisekedi yavuze ko iyo arikumwe na Kagame atajya amuhakanira gufasha M23

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, yatangaje ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko u Rwanda ruha ubufasha M23, ibyo avuga ko na Perezida Paul Kagame atajya ahakana iyo bari kumwe imbonankubone.

Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro ‘Africa Daily’ aheruka kugirana n’umunyamakuru Victoria Uwonkunda wa BBC.

Ni ikiganiro cyabaye mu gihe Congo Kinshasa imaze iminsi isa n’iyacanye umubano n’u Rwanda, ku mpamvu y’ibibazo bishingiye ku mutwe wa M23 ishinja u Rwanda gutera inkunga.

Ni umutwe kuri ubu umaze amezi arenga ane warigaruriye Umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru; ndetse kuva ejo ku wa Kane imirwano yongeye kubura hagati yawo n’Ingabo za Congo Kinshasa muri Teritwari ya Rutshuru.

U Rwanda inshuro nyinshi rwakunze kugaragaza ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe, kuko ikibazo cyawo na Leta y’i Kinshasa ari ikibazo cy’abanye Congo kireba bo ubwabo.

Perezida Tshisekedi cyakora cyo aganira na BBC, yongeye gushimangira ko u Rwanda “ni rwo zingiro ry’ikibazo mu burasirazuba bwa RDC aho M23 yafashe Bunagana” ngo ifashijwe na rwo.

Yavuze ko mu biganiro byabereye Nairobi muri Kamena uyu mwaka u Rwanda rwemeye gutanga ubufasha kugira ngo M23 ive muri Bunagana, gusa kugeza ubu hakaba nta kirakorwa.

Uyu mugabo yabajijwe uko umubano we na Perezida Paul Kagame kuri ubu wifashe, asubiza ko usa n’aho ukonje ngo kuko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda “ni we wahisemo qutera RDC.”

Yavuze ko mu myaka itatu ye ya mbere ku butegetsi umubano w’igihugu cye n’u Rwanda wari ndetse bikanaba ngombwa ko umeze neza Perezida Kagame asura Umujyi wa Goma, gusa nyuma bikaza kuba ngombwa ko bahagarika wa mubano mwiza kuko bumvaga ko batewe “imbugita mu mugongo.”

Congo Kinshasa n’ubwo idahwema gushinja u Rwanda kuyitera binyuze muri M23; si gake rwo rwakunze kugaragaza ko ibi ari ibinyoma.

Perezida Paul Kagame muri Nzeri ubwo yari New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nteko rusange ya Loni; yagaragaje ko “umukino wo kwitana ba mwana [hagati ya RDC n’u Rwanda] si wo uzakemura ibibazo”, ashimangira ko hakenewe ubushake bwa Politiki bwihuse kugira ngo ibibazo byugarije Congo bibonerwe umuti.

Tshisekedi cyakora cyo aganira na BBC yavuze ko Perezida Kagame iyo bari kumwe imbonankubone adahakana guha ubufasha M23.

Ati: “Sinzi impamvu abihakana, kuko iyo turi mu biganiro imbonankubone ntabihakana.”

Yunzemo ati: “Dufite ibihamya by’abasirikare bafashwe nk’ingwate bambaye impuzankano zanditseho inyuguti eshatu: RDF (Rwanda Defence Force). Twakomeje kubona imirambo cyangwa imyambaro yatawe n’abasirikare b’u Rwanda bigaragaza ko ingabo zabo ziri muri RDC. Gukomeza kubihakana rero ni icyerekana ko nta cyizere gihari.”

Src:Bwiza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger