AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Putin w’Uburusiya na Joe Biden wa USA bari gukekana amababa

Hagati ya perezida w’Uburusiya Vladimir Putin na Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika, hari ukwitana ba mwaa ku ntambara ikomeje kuyogoza ibice bitandukanye bya Ukraine.

Perezida Joe Biden, yatangaje ko igihugu cye kitazinjira mu buryo butaziguye mu ntambara irimo kubera muri Ukraine, ashimangira ko ibi bishobora kubyara Intambara ya Gatatu y’Isi.

U Burusiya bukomeje kugaragaza ko hari intwaro z’Abanyamerika zirimo gukoreshwa muri Ukraine. Ni ibintu bwagaragarije Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano.

Gusa aka kanama ka Loni kagaragaje ko nta makuru gafite ku bijyanye n’izo ntwaro z’Abanyamerika zaba zirimo kwifashishwa muri Ukraine.

U Burusiya bukomeje kwagura ibitero byabwo kuri Ukraine, aho ingabo zabwo zarashe ibisasu ku Mijyi ya Lutsk, Ivano-Frankivsk na Dnipro.

Ibi bisasu byarashwe ku bibuga by’indege hamwe no ku ruganda rumwe gusa rusana moteri zimwe na zimwe z’indege z’intambara nk’uko BBC ishami rya Ukraine ribivuga.

Umukuru w’Umujyi wa Lutsk yanditse kuri Facebook asaba abawutuye kujya mu bwihisho aho bakwikinga ibi bisasu.

Ikigo cya Leta gishinzwe Ubutabazi muri Ukraine cyatangaje ko umuntu umwe yahise apfa nyuma y’ibisasu byarashwe kuri Dnipro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger