AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Perezida mushya wa Tunisia yarahiriye imbere y’inteko ishinga Amategeko

Perezida mushya wa Tunisia Kaïs Saïed kuri uyu wa Gatatu talikiya 23 Ukwakira 2019,yarahiriye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko aba Perezida wa munani icyo gihugu kigize kuva cyabona ubwigenge mu 1956.

Saïed yatorewe kuba umukuru w’igihugu asimbuye Perezida w’inzibacyuho Mohamed Ennaceur washyizweho muri Nyakanga nyuma y’urupfu rutunguranye rw’uwari Perezida Béji Caïd Essebsi.

Nyuma yo kurahira, Saïed yavuze ko ari inshingano zikomeye ahawe, gusa yizeza ko azibanda ku kurinda icyubahiro igihugu cye gifite, guharanira ukwishyira kizana, ubutabera n’igihugu kigendera ku mategeko.

Mbere yo kurahira, Saïed yabanje kugirana ibiganiro byihariye na Perezida w’inzibacyuho w’umutwe w’abadepite Abdelfattah Mourou nkuko Xinhua yabitangaje.

Kaïs Saïed yatsinze amatora ya Perezida mu cyiciro cya kabiri cy’amatora yabaye kuwa 13 Ukwakira, aho yagize amajwi 72.71 %, atsinda Nabil Karoui ku majwi 27 %.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger