AmakuruImyidagaduroInkuru z'amahanga

Perezida Museveni yishimiye Esther na Ezekiel begukanye East Africa’s Got Talent

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, yishimiye insinzi ya Esther na Ezekiel begukanye irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryabaga ku nshuri yaryo ya Mbere aho ryaberaga mu gihugu cya Kenya.

Ni irushanwa ryashyizweho akadomo ejo ku Cyumweru taliki ya 6 Ukwakira 2019, nyuma yo guhuriramo abanyempano batandukanye baturutse mu bihugu bine byo muri Afurika y’Uburasirazuba aribyo: Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania.

Abanyempano batandukanye bahatanaga muri iri rushanwa, bahataniraga ibihuhumbi 50 by’amadorali y’amerika n’ukuvuga arenga miliyoni 46  ushyize mu mafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’uko Esther na Ezekiel bakomoka mu gihugu cya Uganda, begukanye umwanya wa mbere bahigitse abandi banyempano bose, bashimiwe n’abantu batandukanye bo muri Uganda by’umwihariko perezida w’Igihugu Yoweli Kaguta Museveni wagaragaje amarangamutima y’ibyishimo ku bw’iyi nsinzi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Perezida Museveni yanditse ashimira imyitwarire n’ubuhanga Esther na Ezekiel bagaragaje mu mpano yabo yo kuririmba.

Yagize ati:” Abana banjye bambwiye ko Esther na Ezekiel begukanye irushanwa rya East African’s got talent kuri uyu mugoroba(Ku Cyumweru), Mbabwira ko ari abaririmbyi beza, bityo mbifurije insinzi nziza”.

Mu bahataniraga ibi bihembo nyamukuru barimo : Intayoberana (itsinda ryaturutse mu Rwanda), Esther & Ezekiel (baturutse muri Uganda), DNA (baturutse muri Uganda), Spellcast (baturutse muri Kenya ), Jehovah Shalom Acapella (Baturutse muri Uganda), Janelle Tamara kuva muri Kenya.

Muri rusange iri rushanwa ryarangiye Esther & Ezekiel bavukana aribo begukanye igihembo nyamukuru cy’irushanwa bakurikirwa n’itorero “Intayoberana”, Janelle Tamara w’imyaka 4. yabaye uwa gatatu. aba bose bahigitse Itsinda rya Jehovah Shalom Acapella , DNA na Spell cast.

Ikigo kabuhariwe mu gutegura Filime cyo muri Afurika y’Epfo, ni cyo cyahawe akazi ko gutegura iri rushanwa, naho amateleviziyo arimo RTV yo mu Rwanda, Citizen TV yo muri Kenya, Clouds Media yo muri Tanzania na NBS yo muri Uganda zihabwa uburenganzira bwo kunyuzaho iri rushanwa.

Iri rushanwa ryahuriyemo abantu bakomokamu bihugu bine
Twitter
WhatsApp
FbMessenger