AmakuruPolitiki

Perezida Museveni yibukije Isi ku gikenewe ku kibazo cy’abatinganyi

Perezida wa Uganda yahamagariye Afurika gukiza isi abaryamana bahuje ibitsina’ nyuma y’iminsi mike umushinga w’itegeko utavugwaho rumwe wo gufunga abaryamana bahuje ibitsina bose unyuze mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Perezida Yoweri Museveni azashyira umukono ku mushinga w’iryo tegeko ritangaje, rishyiraho igihano cy’urupfu k’ubutinganyi bukabije’, mu mategeko ya Uganda.

Abanya Uganda bazabuzwa ’guteza imbere no gushigikira’ abaryamana bahuje ibitsina kimwe no gucura umugambi wo kwishora mu mibonano mpuzabitsina y’abahuje ibitsina nk’uko amategeko abivuga.Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye ’bikomeye’ iri tegeko.

Ku cyumweru, tariki ya 2 Mata, Museveni yavuze ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari ’iterabwoba rikomeye n’akaga ku kiremwamuntu’.

Perezida yagize ati: ’Afurika igomba gutanga icyerekezo mu gukiza isi uku kwangirika no kugwa,kuko ari akaga gakomeye cyane ku kiremwamuntu.’

’Ubwo abantu badahuje igitsina baretse kwishimirana none ikiremwamuntu cyakororoka gute?’

Umushinga w’itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina watowe ku ya 21 Werurwe mu cyumba cy’abadepite cyuzuye mu murwa mukuru Kampala,muri Uganda.

Amnesty International yaje gusaba Museveni guhagarika umushinga w’itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina, aburira ko ari ’igitero gikomeye’ ku bantu ba LGBTQ.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger