AmakuruPolitiki

Perezida Museveni yibasiye abatinganyi agira icyo abaza ibihugu bibashyigikiye

Kuri uyu wa 16 Werurwe 2023, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko abaryamana bahuje ibitsina “bataye umutwe” anasaba ko hakorwa iperereza ku kuryamana kw’abahuje igitsina,hanashyirwaho umushinga w’itegeko ribarwanya.

Umushinga w’itegeko rishya rirwanya abatinganyi watangijwe mu ntangiriro z’uku kwezi, usabira ibihano bikaze abahuje ibitsina mu gihugu kuko kuryamana kw’abahuje ibitsina bitemewe n’amategeko muri Uganda.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu inenga ibi byemezo ndetse nayo yarahagurutse cyane

Perezida Museveni uyobora Uganda kuva mu 1986, yagejeje ijambo ku badepite, aho yise abaryamana bahuje ibitsina ko “bataye umutwe”hanyuma abadepite bamusaba kugira icyo avuga ku mategeko mashya ahana abatinganyi.

Uyu musaza w’imyaka 78 yagize ati: “Ubutinganyi n’ugutandukana no kuba muzima. Kubera iki? Biterwa ni karemano cyangwa n’ukuntu warezwe? Tugomba gusubiza ibyo bibazo”.

“Dukeneye igitekerezo cy’ubuvuzi kuri ibyo. Tuzabiganiraho neza.”

Mu mategeko asanzwe, umuntu wese ukora ibikorwa by’abaryamana bahuje igitsina cyangwa uba mu muryango wabo witwa LGBTQ ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 10 muri Uganda.

Mu ijambo rye,Perezida Museveni yagize ati: “Ibihugu by’iburengerazuba bigomba guhagarika guta igihe bihatiriza abandi kwigana ibikorwa byabo.”

Yongeyeho ati: “Abanyaburayi n’andi matsinda bashyingiranwa na babyara babo ndetse na bene wabo ba hafi. Hano, gushyingirwa mu muryango wawe ni kirazira. Tubafatire ibihano kuko bashakanye n’abavandimwe babo? Ako si akazi kacu.”

Uyu mushinga w’itegeko rishya rihana abatinganyi muri Uganda ugomba kuganirwaho mu cyumweru gitaha,amajwi ashobora gutangira gusohoka ku wa kabiri.

Uganda izwiho kutihanganira abaryamana bahuje ibitsina ndetse ihora ishaka gushyiraho amategeko akarishye abarwanya.

Ariko kuva yahabwa ubwigenge n’Ubwongereza mu 1962 nta na rimwe yigeze yumvikana ku itegeko ribarwanya.

Mu 2014, abadepite bo muri Uganda batoye umushinga w’itegeko risaba igifungo cya burundu ku bantu bafashwe bakora imibonano mpuzabitsina.

Ibyo byahagurukije imiryango mpuzamahanga ibashyigikiye ndetse iki gihugu giterwa ubwoba ko kizahagarikirwa inkunga yose gihabwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger