AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Macron yashimiye umunyabugeni ukiri muto wamushushanyije mu gihe gito cyane

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yashimye ubuhanga bw’umwana muto wamushushanyije  mugihe gito cyane aho yakoresheje amasaha abiri gusa.

Uyu muhungu muto w’imyaka 11 y’amavuko Kareem Waris Olamilekan  yashushanyije Perezida Macron igihe yari akimara kugera mu gihugu cya Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yari afite muri iki gihugu. Amakura atangazwa n’abari bitabireye Africa Shrine umuhango Perezida Macron yari arimo avuga ko uyu mwana yaje muri uyu muhango asaba ko yahabwa umwanya agashushanya Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron nyuma ahabwo uwo mwanya gusa icyatunguye abantu ni uburyo yakoze igishushanyo cye mu masaha abiri gusa.

Uyu mwana  yabashije guhura na Perezida Macron mu gitaramo cyari kiyobowe n’umuhanzi Banky W , uyu muhanzi akaba ari nawe wafashije  Kareem Waris Olamilekan guhura na Macron amwereka icyo gishushanyo cy’ubugeni yakoze mu masaha abiri gusa Perezida Macron akigera muri Nigeria, aho yari yasuye umuhanzi witwa  Fela Kuti  wari ufite igitaramo cyiswe New Africa Shrine.

Perezida Macron akimara kubona ubuhanga bw’uyu mwana yahise azamukana nawe ku rubyiniro imbere y’imbaga y’bantu bari bitabiriye igitaramo cya   Africa Shrine cya bereye mu mugi wa Lagos. Perezida Macron yahise yandika kurubuga rwa Twitter avuga ko ibyo abonye bimukoze ahantu  anashimira uyu mwana muto Kareem Waris Olamilekan.

Banky W (Ufashe igishushanyo), Perezida Emmanuel Macron afashe ukuboko Kareem Waris Olamilekan 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger