AmakuruPolitiki

Perezida Kim Jong-Un wa Koreya ya Ruguru yoherereje Papa Francis ubutumire

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un arifuza ko umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi Papa Francis agenderera igihugu cye, mu rwego rwo gushimangira inzira y’amahoro yatangijwe na Koreya zombi; nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Koreya y’Epfo.

Mu gihe bizwi ko nta mubano uba hagati ya Koreya ya Ruguru na Leya ya Vatican, ikinyamakuru Channel News Asia cyatangaje ko Perezida wa Koreya y’Epfo Moon Jae-In ari we uzashyira Papa Francis ubusabe bwa Koreye ya Ruguru, mu muhuro aba bombi bazagirana mu minsi iri imbere.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kim Eui-Kyeom, umuvugizi wa Blue House[Perezidansi ya Koreya y’Epfo] riragira riti”Perezida Moon azasura Vatican ku wa 17 n’uwa 18 Ukwakira mu rwego rwo kwemeza ku mugaragaro ko ashyigikiye amahoro n’umutekano hagati ya Koreya zombi.”

Ikinyamakuru Channel News Asia kivuga ko Ubwo Umuyobozi wa Koreya y’Epfo azaba ahuye na Papa, azamushyira ubutumwa bwa Perezida Kim bumuha ikaze mu gihe azaba asuye Pyongyang.

Igihugu cya Koreya ya Ruguru kizwiho kutemera Imana mu buryo bweruye kandi gicunga ibikorwa bijyanye n’iyobokamana mu buryo bukomeye. Ibi byatumye Papa Yohani Pawuro II yanga ubutumire bwa Koreya ya ruguru bwabaye nyuma y’inama yahuje Koreya zombi muri 2000, nyuma yo gusaba y’uko abapadiri b’abagatulika bemererwa kuba muri Koreya bikarangira Koreya ibyanze.

Koreya ya Ruguru ifata ikwirakwira ry’amadini menshi nk’ikintu kibi gikomeye, by’umwihariko aya gikristu yo iyafata nk’imbogamizi ikomeye ngo kuko aharurira ibyanzu imiryango mpuzamahanga ishingiye kuri Politiki n’iya gisivili. Koreya yinubira ko iyi miryango ikoranira bya hafi n’abanyamahanga baba bagamijje kugirira nabi ubutegetsi bwayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger