AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’inama ya G20 (Amafoto)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame usanzwe ari n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, yitabiriye itangiza ry’inama ihuriwemo n’abakuru b’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi.

Iyi nama izwi nka G20, iri kubera I Buenos Aires mu murwa mukuru wa Argentina, kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Ugushyingo kugeza ku ri uyu wa gatandatu tariki ya mbere Ukuboza 2018.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yabonanye n’abakuru b’ibihugu batandakanye agirana na bo ibiganiro.

Perezida Kagame kandi yagejeje ku bitabiriye iyi nama ijambo ku nsanganyamatsiko yo gushyira abantu mu mwanya w’imbere. Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yibanze ku ikoranabuhanga, imirimo ku rubyiruko ndetse no guteza imbere umugore.

Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yavuze ko bitagikwiye ko hari abaturage bahezwa mu bikorwa bya Politiki bitewe n’aho bakomoka, kuba bakiri urubyiruko cyangwa hagendewe ku gitsina. Kagame yavuze ko hakenewe ubufatanye kugira ngo hatagira abakomeza kwinubira ihezwa.

Perezida Kagame ari kumwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye bitabiriye inama ya G20.
Perezida Kagame ari kumwe na Emmanuel Macron uyobora Ubufaransa.
Hafashwe ifoto y’urwibutso mbere y’uko inama itangira.

 

Amafoto: @Village Urugwiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger