AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yatangiye gusurq abaturage mu bice bitandukanye ahereye mu karere ka Ruhango

Perezida wa Repibulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangiye uruzinduko rwo gusura abaturage mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho yatangiriye mu Karere ka Ruhango aho yaganiriye n’abaturage akabagezaho impanuro ndetse na bo bakamugezaho amashimwe.

Ni uruzinduko yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022 aho yakiriwe n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, bari baje kumwakirira mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.

Perezida Kagame utaherukaga gusura abaturage kubera icyorezo cya COVID-19 cyagiye gikoma mu nkokora ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi, uyu munsi yatangiye gusura abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba.

Ubwo yaganirizaga abaturage bo mu Karere ka Ruhango, yanahereye uru ruzinduko rwe, yavuze ko ahaheruka ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza muri 2017 kandi ko isezerano bagiranye baryujuje.

Yagize ati “Ndibuka twahuye turi mu bihe by’amatora, icyo gihe duhura twasezeranye byinshi, ku ruhare rwanyu ibyinshi byarakozwe. Icyo gihe mwaratoye nkuko twari twabisezeranye, mutora neza ndetse mushyiramo umwenda, nsigarana umwenda wanyu, umwenda ntabwo nashoboye kuwishyura wose ariko turacyakomeza.”

Gusa yavuze ko hari umwenda akibafitiye byumwihariko ujyanye no kugeza amazi ku baturage aho ubu biri ku kigero cya 68%.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uyu mubare ukiri hasi bityo ko ukwiye nibura kugera kuri 80% cyangwa 90%

Yagize ati “Uwo mwenda rwose ni wo numva ntarashoboye kwishyura bihagije. Hari umwenda ku bireba Guverinoma no ku bindeba, tugomba ibishoboka byose kugira ngo uwo mwenda wishyurwe.”

Umukuru w’u Rwanda ariko yaboneyeho gusaba Abanyaruhango na bo kurushaho gukora cyane mu nzego basanzwe bakora z’ubuhinzi n’ubworozi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger