AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yasubije abibaza impamvu atarahura na mugenzi we w’i Burundi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zaba izireba u Rwanda by’umwihariko, umubano warwo n’amahanga n’uburyo abona ingingo zitandukanye nka Coup d’Etat zimaze iminsi muri Afurika.

Iki kiganiro bigaragara ko cyakozwe kuwa 20 Mutarama 2022, gisohorwa kuri uyu wa Gatanu n’abanyamakuru François Soudan na Romain Gras.

Iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye ahanini zishingiye ku bibazo yagiye abazwa .

Umukuru w’igihugu yabajijwe kubijyanye n’umubano mpuzamahanga aho igihugu gikomeje kuzahura umubano wacyo n’ibihugu by’ibituranyi .

Nubwo hari ukwiyunga, ntabwo arahura na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Ikibazo ni ikihe?

Aha Perezida Kagame yasubije agira ati “Ku ruhande rwanjye nta kibazo. Nta kibazo kiri hagati yacu. Abashinzwe umutekano ku mpande zombi na ba Minisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga barahuye.”

“Minisitiri w’Intebe wacu yitabiriye umuhango wo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi. Tuzahura mu gihe cya nyacyo. ”

Mu minsi ishize mu ntangiro z’uyu mwaka Ikigo cyiga ibijyanye n’umutekano (Institute for Security Studies – ISS) cyasohoye raporo igaragaza ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda ugenda umera neza, nyuma y’uko wari warajemo ibibazo guhera mu 2015.

Iki kigo ISS gihuriza hamwe ibitekerezo by’abantu batandukanye bafite ubunararibonye mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, ariko bakibanda cyane cyane kuri Afurika.

ISS ifite icyicaro ahantu hatandukanye muri Afurika, harimo i Pretoria n’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, i Addis Ababa muri Ethiopia, n’i Nairobi muri Kenya.

Iyo raporo igaragaza ko guhera mu 2015, umubano mu bya politiki hagati y’u Burundi n’u Rwanda wajemo igitotsi, biturutse ku mpunzi zahungaga imvururu zabaye mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika muri icyo gihugu, Guverinoma ya Bujumbura, igashinja u Rwanda kuba ruri inyuma y’ibikorwa byo guhungabanya umutekano byaberaga mu Burundi muri icyo gihe.

Muri iyo raporo batanze urugero rw’ibyagiye bikorwa bigaragaza ko Guverinoma z’ibihugu byombi zagize icyo zikora mu rwego rwo kugarura umubano mwiza mu bya politiki wari warajemo ibibazo.

Urugero, abayobozi bo mu bihugu byombi barahuye, ari abahagarariye inzego za gisirikare, ba Guverineri b’Intara, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, ndetse na ba Perezida b’imitwe ya Sena.

Hari kandi na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente, witabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge, aho Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Évariste yavuze ko agiye kugarura umubano mwiza n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda.

Ibyo byatumye hari impunzi nyinshi z’Abarundi bari barahungiye mu Rwanda babaga mu nkambi ya Mahama mu Rwanda, basubiye mu Burundi babifashijwemo n’Ishami rya LONI ryita ku mpunzi (UNHCR), bataha ku bushake bwabo.

Raporo ya UNHCR yo mu kwezi k’Ukwakira 2021, igaragaza ko impunzi zisaga ibihumbi mirongo itandatu (60.000) zasubiye mu Burundi ku bushake bwazo zivuye mu Rwanda, Tanzania, Kenya na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umuhate w’u Rwanda n’u Burundi mu gusubiza ibintu mu buryo, ni intambwe nziza kuko ibyo bihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, kandi gukorana bikaba byafasha mu kurwanya ibibazo byabangamira umutekano mu Karere k’ibiyaga bigari.

Ibihugu byombi birimo gukorana ku bijyanye n’umubano mwiza mu bya dipolomasi n’ibiganiro bigamije gukomeza umubano mwiza, harimo no kuba ku itariki 10 Mutarama 2022,Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yarohereje Minisitiri ushinzwe gukurikirana ibyo mu Karere, kugira ngo azanire ubutumwa mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame.

Perezida Kagame aherutse kwakira intumwa ziturutse i Burundi zari zizanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger