AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubugereki

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki, Nikos Dendias uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Nikos Dendias yabonanye na Perezida Kagame ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021, nyuma y’uko yari amaze kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent.

Ni ibiganiro byasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye mu byerekeranye na politiki ndetse n’ibijyanye no guhugura no kwigisha abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Urugendo rwe rwashimangiye umubano mwiza urangwa hagati y’impande zombi mu nzego zinyuranye zirimo n’Igisirikare.

We na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro biganisha ku gushimangira umubano uhari, banarebera hamwe izindi ngingo zirimo ubufatanye burangwa hagati ya Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Dendias yaje mu Rwanda mu gihe kandi igihugu cye cyoherereje u Rwanda inkingo ibihumbi 332.800 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zigomba kurufasha kugera ku muhigo rwihaye wo gukingira 40% by’abagomba gukingirwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Uyu mu minisitiri yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko mu byo yaganiriye na Perezida Kagame harimo n’uruhare rw’igihugu cye mu gufasha u Rwanda guhangana na Covid-19.

U Bugereki n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye. Muri Nyakanga uyu mwaka, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yaganiriye na mugenzi we w’u Bugereki, General Konstantinos Floros, ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano.

Mu 2018, u Rwanda n’u Bugereki byasinye amasezerano mu bijyanye na serivisi z’ingendo zo mu kirere.

Minisitiri Dendias yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zihashyinguye. Yanasuye kandi ibigo bya leta bitandukanye birimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger