AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yakiriye Maria Sharapova icyamamare mu mukino wa Tennis

Icyamamare mu mukino wa Tennis ku isi Maria Sharapova uri mu Rwanda mu biruhuko, ku munsi w’ejo ku wa Gatatu yagiranye ibiganiro  na Perezida Kagame n’umuryango we barasangira bagirana.

Maria Sharapova  uvuga ko yagiranye ibihe byiza n’umuryango w’umukuru w’igihugu , abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye umukuru w’igihugu n’umuryango we avuga ko u Rwanda ari igihugu kidasanzwe.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa twitter yagize ati “Byari iby’agaciro guhura nawe, Perezida Kagame no kumarana umwanya n’umuryango wawe. Rwanda uri umwihariko.”

Uyu murusiyakazi watwaye igikombe cya ’Grand Slam’ inshuro eshanu akaba kandi yarigeze kuza ku mwanya wa mbere ku isi mu mukino wa Tennis mu bari n’abategarugori mu mwaka wa 2005 ari mu Rwanda guhera ku cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, aho kuri uyu wa Kabiri ari bwo yasuye Ingagi mu karere ka Musanze.

Icyamamare mu mukino wa Tennis ku Isi, Maria Sharapova, yanyuzwe n’umugoroba yagiriye mu Rwanda, ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame ndetse agahura n’umuryango we.

https://twitter.com/MariaSharapova/status/1194714762896011264

Maria Sharapova uri mu kiruhuko yashimiye umwanya yahawe na Perezida Kagame n’umuryango we
Uyu murusiyakazi watwaye igikombe cya ’Grand Slam’ inshuro eshanu akaba kandi yarigeze kuza ku mwanya wa mbere ku isi mu mukino wa Tennis mu bari n’abategarugori mu mwaka wa 2005
Twitter
WhatsApp
FbMessenger