AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriwe bidasanzwe i Doha muri Qatar

Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Ubukungu itegurwa na Qatar, yakirwa n’Umuyobozi wa Qatar Airways, Akbar Al-Baker.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya gatatu, izatangira ku wa 23 Gicurasi 2023. Iyoborwa na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Mu byitezwe ko bizaganirirwa muri iyi nama, harimo ibijyanye n’ubukungu, ingufu, ubuzima, ikoranabuhanga ndetse hareberwa hamwe ingamba zafasha mu iterambere ry’izi nzego.

Hazareberwa hamwe ingamba zafatwa mu gukumira izamukira ry’ibiciro ku masoko, icyakorwa mu kongera ishoramari mu ngeri z’ubukungu zinyuranye, kuvugurura imiterere y’ibijyanye n’ingufu, ubucuruzi, siporo n’ibindi.

Iyi nama izitabirwa n’abantu bagera ku 2000 ndetse muri bo 1000 ni abazaba baturutse hanze ya Qatar.

Mu bayobozi bayitezwemo harimo Perezida Kagame w’u Rwanda; Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina; Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orbán; Perezida wa Paraguay, Mario Abdo Benítez; Perezida Nana Addo Dankwa Akufo-Addo wa Ghana; Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar akaba na Minisitiri w’Intebe, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani; Minisitiri w’Intebe wa Georgia, Irakli Garibashvili n’abandi.

Abandi bazatanga ibiganiro barimo Michael R. Bloomberg washinze Bloomberg; Sébastien Bazin uyobora Accor; Shou Chew uyobora TikTok n’abandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger