AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yageze i Nouakchott muri Mauritanie aho yatangiye uruzinduko rw’akazi (Amafoto)

Kuri uyu wa kane perezida Kagame yageze i Nouakchott muri Maurtanie aho yakiriwe na mugenzi we wa Mauritanie, Mohamed Ould Ghazouani ku kibuga cy’indege cya Nouakchott Oumtounsy.

Biteganyijwe ko aza kuganira na mugenzi we Mohamed Ould Ghazouani ku mubano w’ibihugu byombi mu biganiro bigamije iterambere ry’ibihugu byabo.

Nyuma y’ibiganiro, impande zombi zizasinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ishoramari, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Biteganyijwe ko Perezida Ghazouani aza kwakira ku meza Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame ni urwa mbere rw’akazi agiriye muri Mauritanie. Icyakora, Umujyi wa Nouakchott wo si ubwa mbere awugiyemo kuko yahitabiriye inama ya 31 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, icyo gihe ni we wari uwuyoboye.

Ntabwo kandi ari ubwa mbere Perezida Kagame na Ghazouani bahuye kuko baganiriye ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange ya Loni muri Nzeri 2019. Muri Gicurasi 2021, bongeye guhurira i Paris mu musangiro wari wateguwe na Perezida Emmanuel Macron.

Perezida Kagame yaherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

Perezida Kagame ubwo yakirwaga na mugenzi Perezida wa Mauritanie, Mohamed Ould Ghazouani ku Kibuga cy’Indege i Nouakchott

Ni ubwa mbere Perezida Kagame agiriye uruzinduko rw’akazi muri Mauritanie.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger