AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Kagame na Museveni batumiwe mu nama yihariye muri Angola

Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, yatumiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu nama yihariye izitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye bo mu karere.

Abandi bayobozi batumiwe muri iyi nama, barimo Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Umuyobozi w’u Rwanda n’uwa Uganda, bagiye guhurira muri iriya nama, mu gihe umwuka utrifashe neza hagati y’ibihugu byabo. Uyu mwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda umaze imyaka irenga ibiri utifashe neza.

U Rwanda rugaragaza ko uyu mwuka ushingiye ku kuba Uganda yarabaye ikiraro abashaka guhungabanya umutekano warwo bambukiraho, hakiyongeraho ko iki gihugu kibaha ubufasha bwose nkenerwa.

U Rwanda nanone ni kenshi rwakunze kugaragaza ko abaturage barwo bakorerwa ihohoterwa ku butaka bwa Uganda, bamwe bagafungirwa mu magereza y’ibiro by’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda ari na ko bakorerwa iyicarubozo, byarangira bakirukanwa nta mpamvu ifatika yo kubirukana.

Leta ya Uganda yakunze kugaragaza ko ibyo u Rwanda ruyishinja bitari ukuri.

Ingaruka kuri uyu mwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ni imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi isa n’aho yahagaze, mu rwego rwo kwirinda ko hari abakomeza guhohoterwa.

Byitezwe ko muri iyi nama y’i Luanda abayobozi ba Uganda n’u Rwanda bazaganira kuri iki kibazo gikomeje gufata indi ntera.

Byitezwe kandi ko aba bakuru b’ibihugu bazashakira hamwe igisubizo cy’uko bahasha imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza akarere, cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahari indiri y’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger