Perezida Buhari yababajwe bikomeye n’imirwano ikomeje hagati y’abahinzi n’aborozi 

Imvururu ziba hagati y’aborozi bagenda bakurikiye amatungo ahari ubwatsi n’amazi ndetse n’abahinzi zikunze kubaho kenshi aho bapfa amazi n’ubwatsi mu gace ka Nigeria yo hagati.

Izo mvururu zimaze gufata intera bikomeye dore ko zageze n’aho zishingira ku moko no ku madini, kuko aba bashumba bagenda bakurikiye amatungo biganjemo Abayisilamu mu gihe abahinzi bo ari Abakirisitu.

Ibiro bya Perezida wa Nigeria byatangaje ko imvururu zabereye muri Leta ya Nasarawa, zaguyemo abantu 45 zikaba zaratangiye ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yamaganye imirwano yagaragaje umubabaro yatewe n’ubwo bwicanyi, avuga ko Guverinoma ye izakora ibishoboka byose, igashakisha ababigizemo uruhare bose bagashyikirizwa ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Nasarawa witwa Ramhan Nansel yabanje kuvuga ko hari amatsinda y’Abapolisi n’Abasirikare yoherejwe muri ako gace kugira ngo bagarure ituze banafate abateje izo mvururu.

Ramhan Nansel yagize aganira n’itangazamakuru yagize ati “Twakiriye ikirego kivuga ko hari umushumba umwe wishwe, ariko mu gihe hari hagikorwa iperereza, habayeho igitero cyo kwihorera mu Mudugudu wa Hangara ndetse no mu mudugudu wa Kwayero bituranye. Abantu umunani ni bo bahise bagwa muri icyo gitero, Polisi ikaba yanabonye imirambo yabo iyijyana ku bitaro”.

Izi mvururu bisa naho zikomeje gufata indir ntera Guverineri wa Leta ya Nasarawa witwa Abdullahi Sule, yijeje abaturage ko agiye gukurikirana abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bose.

Comments

comments

Twitter
WhatsApp
FbMessenger