AmakuruImikino

Peace Cup: Igitego cyo hanze gifashije Mukura Victory Sports gusezerera APR FC y’abakinnyi 10

Ikipe ya Mukura Victory Sports ikatishije tike y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, nyuma yo gusezerera APR FC mu mukino wa 1/2 cy’irangiza. Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1, gusa igitego cyo hanze gifasha Mukura kugera ku mukino wa nyuma yaherukagaho mu 2009.

Ikipe ya Mukura yinjiye muri uyu mukino isabwa kuwunganya byibura 1-1, dore ko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0. APR yo yasabwaga gutsinda byanga bikunze ikagera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa yaherukaga kwegukana mu mwaka ushize.

APR FC yinjiye muri uyu mukino yataka cyane, biza no kuyihira kuko yahise ifungura amazamu ku munota wa 06 ibifashijwemo na Martin Fabrice Twizeyimana.

Ikipe ya Mukura yagerageje kugaruka mu mukino ngo ibe yakwishyura iki gitego, gusa igice cya mbere kirangira APR FC iri imbere na 1-0.

Ikipe ya Mukura yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu yotsa APR FC igitutu ku buryo buagaragara. Igitutu Mukura yakomezaga gushyira kuri APR cyahise cyiyihesha igitego cyo kwishyura, ibifashijwemo na Mutebi Rashid ku munota wa 77 w’umukino.

Ikipe ya APR FC yasabwaga igitego cya kabiri kugira ngo ikomeze yahise itangira gushyuha mu mutwe, ari na ko abakinnyi bayo bakora amakosa atari ngombwa.

Ibi byabaviriyemo guhabwa amakarita menshi na Nsoro Ruzindana wari wasifuye uyu mukino, ndetse n’ikarita itukura yeretswe Emmanuel Imanishimwe, nyuma yo gukubita inkokora Nshimiyimana Ibrahim.

Gutsinda uyu mukino bifashije Mukura Victory Sports gusubiramo amateka yakoze mu 2009, aha na ho ikaba yarageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye APR muri 1/2 cy’irangiza. Umukino ubanza amakipe yombi yari yawunganyije 2-2, uwo kwishyura wabereye ku mbehe ya Mukura nanone agwa Miswi 1-1.

Ikipe igomba guhurira na Mukura ku mukino wa nyuma igomba kumenyekana ku munsi w’ejo, ikaba igomba kuva hagati ya Rayon Sports izaba yakiriye Sunrise mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger