AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Patriots BBC yisubije igikombe cya Shampiyona ibona itike yo gukina irushanwa rya BAL (+AMAFOTO)

Ikipe ya Patriots BBC yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 itsinze REG BBC  amanota 65-59 mu mukino wa karindwi w’imikino ya kamara mpaka (Playoffs), umukino wa nyuma wakinwe ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 muri Kigali Arena.

Patriots BBC yisubije igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda REG BBC imikino 4-3 mu ya nyuma ya Playoffs isoza Shampiyona ya Basketball mu Rwanda iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC.

Patriots BBC kandi yabonye kandi itike yo gukina irushanwa rya BAL (Basketball Africa League) ryashyizweho na NBA. Muri uyu mukino Ndizeye Dieudonne wa Patriots BBC yatsinzemo amanota 22 mu gihe Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa REG BBC yatsinzemo 13 mu gihe Mukengerwa Benjamin na we ukinira REG BBC yatsinze amanota 12.

Mugabe Arstide kapiteni wa Patriots BBC yatsinze amanota icyenda (9) anatanga imipira irindwi (7) yabyaye amanota (assists), umukinnyi waje hafi mu gutanga imipira ibyara amanota ni Kaje Elie wa REG BBC watanze imipira itanu (5).

Patriots BBC yatsinze umukino wa 7 ku manota 65-59, bituma ibona itike yo gukina irushanwa rya BAL (Basketball Africa League) ryashyizweho na NBA.
KIgali Arena yari yuzuye abakunzi b’umukino wa Basketball (Photo; igihe)

Patriots BBC bishimira igikombe (photo; igihe)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger