AmakuruImikino

Patriots BBC yakatishije itike y’icyiciro cya kabiri cyo gushaka itike ya Basketball Africa League

Ku wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, muri Tanzania ikipe ya Patriots BBC yatsinze Ikipe ya JKT BBC amanota 79 kuri 65 ibona itike yo gukina icyiciro gikurikiraho mu gushaka itike ya Basketball Africa League.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda yasabwaga gutsinda kugira ngo ibone amahirwe yo gukina icyiciro gikurikiraho. Ni umukino witabiriwe n’abafana benshi kuko JKT BBC yari mu rugo byatumye n’umukino ukomera kurushaho.

Abakinnyi bafashije Patriots kuyitsindira amanota menshi muri uyu mukino, harimo Gaston watsinze amanota 20, Makiadi atsinda amanota 13, Kenny Gasana atsinda amanota 12, Hanyuma George atsinda amanita 10.

Umukino ukurikira ukaba uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 20 Ukwakira, aho uzahuza amakipe yombi ayoboye iri tsinda rya D, yaba Patriots ndetse na City Oiliers yo muri Uganda saa 16hoo za Kigali hashakishwa ikipe izayobora iri tsinda.

Nyuma yuko Patriots irenze iri jonjora rya mbere ikaza muri abiri ya mbere aho iri kumwe na City Oiliiers yo muri Uganda, zombi zizajya mu itsinda ry’ijonjora rya kabiri rizabera muri Kigali Arena.

Patriots BBC yatsinze JKT, ikatisha itike y’icyiciro cya kabiri cyo gushaka itike ya Basketball Africa League

Twitter
WhatsApp
FbMessenger