AmakuruIyobokamana

Papa Francis yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wayoboraga Diyosezi ya Kibungo

Musenyeri Kambanda akimenya ko Roma imaze kumutangaza , yavuzeko yiteguhe gusohoza ubutumwa ahawe abifashijwemo n’Imana.

Musenyeri Antoine Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikiddiyosezi ya Kigali-Rwanda, afite imyaka 60. Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru nyuma y’imyaka mike yagiye kuyakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare. Tariki ya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda.

Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali. Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya Morale. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali. Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo.

Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, tariki 20 Nyakanga. nibwo yahawe inkoni ya Gishumba. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’ Mgr Ntihinyurwa w’imyaka 76, ku itariki 9 Werurwe 1996 niho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali akaba ubu ahamaze imyaka 21. Yayoboye Kigali avuye muri Diyosezi ya Cyangugu yari amaze imyaka 16 abereye umushumba.

Ubundi umusenyeri, kubera impamvu z’uburwayi cyangwa iyo ageze ku myaka 75 asaba ikiruhuko cy’izabukuru. Musenyeri Ntihinyurwa yujuje imyaka 75 mu 2017. Papa ni we wemeza ko musenyeri runaka agiye mu kiruhuko cy’izabukuru akanagena n’umusimbura ku buyobozi bwa diyosezi. Umusenyeri ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru aba afite uburenganzira bwo gukora indi mirimo yihitiyemo nko kuba yajya muri paruwasi agafasha abapadiri cyangwa se kuba yajya nko mu ishuri runaka akigisha. Mu bandi basenyeri gatolika bo mu Rwanda, undi wujuje imyaka 75 ni Servilien Nzakamwita wa Byumba, Smaragde Mbonyintege wa Kabgayi afite imyaka 71. Abandi bo bafite imyaka ikurikira: Antoine Kambanda wa Kibungo (60), Vincent Harolimana wa Ruhengeri (55), Célestin Hakizimana wa Gikongoro (54), Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo ( 61) na Rukamba wa Butare (69).
Twitter
WhatsApp
FbMessenger