Amakuru ashushyeImyidagaduro

Oprah Winfrey kubera Ubutumwa yatanze bugakora benshi ku mitima muri Golden Globes Award ibyo arigusabwa n’abatuye isi gukora muri 2020 Ntibisanzwe kuri we

Ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru tariki ya 07 Mutarama 2018 nibwo habaga ibirori bya Golden Globe Award biri mu bikomeye ku Isi  kuko bitangirwamo ibihembo ku bahize abandi mu gukora filime nziza buri mwaka ,nubwo byaranzwe n’umwihariko ku nshuro ya 75 bitewe nuko byitabiriwe n’abiganjemo abambaye imyambaro y’umukara gusa mu rwego rwo kwisunga bagenzi babo bari baraheranwe n’agahinda ko guhohoterwa n’ibikomerezwa babaga bitezeho ko bibageza ku rundi rwego mu ruganda rwa sinema y’i Hollywood.

Abitabiriye ibi birori hafi ya bose bari bambaye umukara mu rwego rwo kwamagana ihohoterwa

Ibi birori byabereye muri  Beverly Hilton Hotel iherereye mu Mujyi wa Los Angeles. Ni igikorwa kitibanze gusa ku itangwa ry’ibihembo ahubwo cyanagarutse ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryavuzwe cyane mu mwaka ushize mu ruganda rwa sinema i Hollywood aho by’umwihariko icyamamarekazi ndetse akaba n’umuherwe mu bategarugori bafite agatubutse kuri ino isi witwa Oprah Winfrey kubera ubutumwa yatanze bwakoze benshi ku mitima kuri ubu ari gusabwa nabatuye isi benshi ko yabemerera akaziyamamariza kuyobora leta zunze ubumwe z’Amerika mu 2020,aha akaba Yagize ati:

 “Mu gihe kirekire, abagore ntibigeze bumvwa cyangwa ngo bizerwe iyo batinyukaga kuvuga ukuri kwabo kuri bariya bagabo, gusa ubu igihe cyarashize.”

Yongeye ati “Ndashaka ko abakobwa bose bakurikiye ibi, nonaha, bagakwiye kumenya ko umunsi mushya uvuze aho amaso ataheza! Kandi ko iyo umuseke utambitse, biba byaturutse ku bwinshi bw’abagore badasanzwe,

Nyuma y’ubu butumwa yatanze abenshi bwanakoze ku mitima bwahise bukurikirwa ni  Imvugo igira iti #Metoo ikaba yakwirakwiye cyane ku rubuga rwa Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga, aho yifashishijwe cyane n’abagore bahohotewe mu kugaragaza ko bari baraheranywe n’ibihe bagatinyurwa n’ababashije kuvugira mu ruhame ubuhamya bwabo ko rero aricyo gihe bigahagarara.

Ibyamamare byinshi muri Sinema byari byitabiriye ibi birori

Dore Abegukanye ibihembo mu birori bya Golden Globe

Ibyiciro byahembwe muri sinema:

Best motion picture – drama

Three Billboards Outside Ebbing, Missouri

Best motion picture – comedy or musical

Lady Bird

Best performance by an actor in a motion picture – drama

Gary Oldman, Darkest Hour

Best performance by an actress in a motion picture – drama

Frances McDormand, Three Billboards Outside Ebbing, Missouri

Best performance by an actor in a motion picture – comedy or musical

James Franco, The Disaster Artist

Best performance by an actress in a motion picture – comedy or musical

Saoirse Ronan, Lady Bird

Best performance by an actor in a supporting role in a motion picture

Sam Rockwell, Three Billboards Outside Ebbing, Missouri

Best performance by an actress in a supporting role in a motion picture

Alison Janney, I, Tonya

Best director – motion picture

Guillermo del Toro, The Shape of Water

Best screenplay – motion picture

Martin McDonagh, Three Billboards Outside Ebbing, Missouri

Best animated film

Coco

Best foreign language film

In the Fade

Best original score – motion picture

The Shape of Water

Best original song – motion picture

This Is Me – The Greatest Showman

Icyiciro cy’ibiganiro n’imikino ica kuri Televiziyo:

Best television series – drama

The Handmaid’s Tale

Best television series – comedy

The Marvelous Mrs Maisel

Best actor in a television series – drama

Sterling K Brown, This is Us

Best actress in a television series – drama

Elisabeth Moss, The Handmaid’s Tale

Best actor in a television series – musical or comedy

Aziz Ansari, Master of None

Best actress in a television series – musical or comedy:

Rachel Brosnahan, The Marvelous Mrs Maisel

Best television limited series or motion picture made for television:

Big Little Lies

Best actor in a limited series or motion picture made for television:

Ewan McGregor, Fargo

Best actress in a limited series or motion picture made for television:

Nicole Kidman, Big Little Lies

Best supporting actor in a series, limited series or motion picture made for television:

Alexander Skarsgard, Big Little Lies

Best supporting actress in a series, limited series or motion picture made for television:

Laura Dern, Big Little Lies

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger