AmakuruAmakuru ashushye

Oda Paccy yasobanuye icyateye uruhu rwe guhinduka inzobe

Umuraperikazi Oda Paccy yamaze amatsiko abakunzi be batandukanye bamaze igihe kinini bagereranya amafoto ye ya kera n’ayubu, bikavamo intandaro yo kumushinja ko yaba akoresha amavuta atukuza bita “Mukorogo” kugira agire uruhu rwera.

Uyu muhanzi ubwo yabazwaga ikibazo cyo kuba akoresha aya mavuta yavuze ko hari abibwira ko yitukuza kandi mu byukuri ari impinduka zabayeho mu buzima bwe.

Paccy yemeje ko imibereho ari yo ituma asa uko agaragara muri iki gihe, bitandukanye na mbere akinjira mu muziki.

Mu kiganiro na KT, Oda Paccy yahakanye ko atitukuza akoresheje Mukorogo ahubwo ko uko imibereho ye yagiye ihinduka byamuyoboye ku mavuta yatumye uruhu rwe rweruruka kurushaho.

Yagize ati “Abantu bagereranya amafoto yanjye ya cyera, uko nari mbayeho nkikennye bakiyibagiza ko muri kiriya gihe nabaga ntabona ubushobozi bwo kugura amavuta ahenze cyangwa ngo ngende mu modoka yanjye irimo Air Conditioner. Uruhu rwanjye rwahindutse inzobe kubera ko ubuzima bwanjye na bwo bwahindutse burundu.”

Ibi bigarutsweho nyuma y’uko ku mbugankoranyambaga zitandukanye hakunzwe gucicikana amafoto y’abamwe mu byamamare byo mu Rwanda, bavuga ko bitukuje na Paccy akaba umwe mu ribo.

Mubakunze kuvugwa cyane ko bakoresha amavuta ya mukorogo abafasha guhindura uruhu rwabo, harimo Miss Mutesi Jolly nawe uherutse guhakana ko yaba ayakoresha ahubwo ko ari Camera zimugaragaza uko adasa. Undi ni Knowless Butera na we afite amafoto ye yagiye agereranywa n’ayakera bigateza impaka; umuraperi Jay Polly ni uko; The Ben n’abandi.

Ni mugihe aya mavuta ya mukorogo amaze igihe gito aribwo ahagaritswe mu Rwanda gucuruzwa mu buryo bweruye.

Oda Paccy yavuze ko uruhu rwe rwahinduwe n’impinduka z’ubuzima bwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger