Imyidagaduro

Nyuma yo kuba Miss Rwanda, Iradukunda Liliane agiye kwerekeza muri Amerika

Miss w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yatumiwe mu birori bizabera muri leta zunze ubumwe za Amerika aho azahurirayo n’abandi ba Nyampinga batandukanye.

Ibirori Miss Iradukunda Liliane yatumiwemo byateguwe n’umuryango w’abagande baba muri Amerika y’Amajyaruguru witwa Ugandans in North America Association (UNAA), bizaba kuva Taliki ya 31 Kanama kugera ku ya 03 Nzeri 2018 nkuko Daily Monitor yanditse ibitangaza.

Muri ibi birori uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ku ya 24 Gashyantare umuririmbyi azitabira ibi birori bizaririmbamo umuhanzi Rudeboy wahoze mu itsinda rya P Square ndetse bikazanahurirana n’igikorwa cyo kumurika imideli yakozwe n’abagande.

David Muwanga uyobora uyu muryango w’abagande baba muri Amerika y’Amajyaruguru yavuze ko iki gikorwa gitanga amahirwe ku Rwanda na Uganda mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo, imideli, n’umuco wo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Uyu mugabo kandi yakomeje yemeza ko bazifatanya na Miss Rwanda 2018 bitewe n’isano Uganda ifitanye n’u Rwanda. Yagize ati :“ twishimiye kwifatanya na Nyampinga w’u Rwanda. Uganda yishimira isano dufitanye n’abavandimwe b’abanyarwanda. Bazitabira ibirori byacu by’imideli aho duteganya kuzavuga nk’abanyafurika y’Uburasirazuba tubwira Isi yose. Abategura Miss Uganda ni abafatanyabikorwa bacu nabo bazaba bahari.”

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up ari nabo bategura bakanakurikirana ibikorwa bya Nyampinga w’u Rwanda bemeje ko Iradukunda Liliane azajya muri Amerika kwifatanya n’abagande kandi ko bifite aho bihuriye n’intego za Nyampinga w’u Rwanda zigizwe no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Miss Rwanda 2018
Twitter
WhatsApp
FbMessenger