Nyuma yo gukorera imyitozo i Nyagatare, APR FC igiye kuyikomereza i Huye

Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino igiye gukomereza imyitozo i Huye mu majyepfo y’u Rwanda aho izamara icyumweru cyose.

Ni nyuma y’uko iyi kipe mu cyumweru gishize yari yagiye i Nyagatare aho yamaze iminsi itatu mbere yo kugaruka i Kigali ku wa gatandatu w’icyumweru gishize aho yavuye yerekeza i Muhanga gukina umukino wa gicuti na AS Muhanga.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 2-2.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri n’uyu munsi ku wa gatatu abakinnyi ba APR FC bakoreye imyitozo i Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo, mbere yo guhaguruka i Kigali ejo ku wa kane yerekeza i Huye aho izamara iminsi 6.

Aha mukarere ka Huye, biteganyijwe y’uko APR FC izahahurira n’amakipe atandukanye mu rwego rwo kwipima na yo mu mikino ya gicuti.

APR FC imaze iminsi ikorera imyitozo i Shyorongi.

 

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.