Amakuru ashushyeImyidagaduro

Nyuma y’igihe kinini Kylie Jenner yarashyize benshi mu gihirahiro kuri ubu yibarutse umwana we w’imfura

Ku myaka 20 gusa  Kylie Jenner umuvadimwe waba Kardashians nyuma y’igihe kinini yarashyize benshi mu gihirahiro bibaza koko nimba inkuru bumvishe y’uko atwite guhera mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2017 nimba ari ukuri,kuri ubu noneho bidasubirwaho we n’umukunzi we Travis Scot kuwa kane Tariki ya 1 Gashyantare 2018 nibwo bibarutse imfura yabo y’umukobwa ariko inkuru imenyekana ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018 nabwo nyirubwite ariwe Kylie abyivugiye abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Kylie mu butumwa burebure yacishije ku rukuta rwe yasabye imbabazi abakunzi be kubera ukuntu yabahejeje mu gihirahiro ntababwize ukuri ariko aboneraho no guhishura ko ugutwita kwiwe yabihisemo aho kubigaragariza isi arinayo mpamvu yakomeje kubigira ibanga,Kuri ubu inkuru dukesha Eonline ivuga ko ubwo Kylie yibarukaga Travis ise w’umwana we,kris jenner nyina umubyara ndetse na Kim Kardashian mukuru we bagaragaye kwa muganga bategereje Kylie Jenner ko yibaruka.

Kylie Jenner n’umuraperi ukomeye cyane Travis Scot nabibutsa ko urukundo rwabo rwamenyekanye muri mata 2017 ariko bo ubwabo bakagenda babigira ibanga nubwo hacicikanaga amafoto yerekana umubano wabo udasanzwe ndetse n’ibikorwa biranga abakundana

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger