AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Nyuma y’igihe kinini Derek wo muri Active atandukanye na Miss Sandra Teta yemeye ko yasubiye mu Rukundo

Umuririmbyi wo mu itsinda rya Active Derek Sano yemeje amakuru yari amaze iminsi avuga ko yasubiye mu rukundo n’umukobwa we atifuza kuvuga birambuye ibijyanye n’ubuzima bwe dore ko mubyo yamukundiye ngo harimo ku kuba afite imico itandukanye cyane niya bakobwa bacuditse mbere yaho.

Derek uyu niwe mukunzi mushya yasimbuje Miss Sandra Teta

Mu minsi yashize nibwo hasakaye amafoto atandukanye kandi menshi aherekejwe n’amakuru ashimangira ko Derek yaba yarasubiye mu rukundo n’umukobwa atatangaje amazina ye kuri ubu ubwo yabyemeraga mu kiganiro yagiranye na Radio imwe hano mu Rwanda yavuze ko aribyo ariko ahita anatangaza ko abona atari byiza gutangaza amazina ye ndetse n’ibindi byinshi bimwerekeyeho.

Ubwo yari mu kiganiro nubwo yemeye ko ari mu rukundo ariko yanze kuvuga byinshi ku bijyanye n’umukunzi we mushya

Nabibutsa ko muri Kamena mu mwaka wi 2016 nibwo urukundo rwa Derek na Miss Sandra Teta rwageze ku nduduro nyamara bari bamaranye imyaka 2 bakundana urudasaza aho abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: : ”Nongeye kuba ingaragu.”

Aha yarakiri mu rukundo na Miss Sandra Teta

Nyuma y’ubu butumwa yahise yongera arandika avuga ko ahaye ikaze ushaka kwinjira mu buzima bwe anereka inzira ushaka gusohoka muri we aha Derek akaba yaragize ati:

Urifuza kuza mu buzima bwanjye, imiryango irakinguye. Urifuza gusohoka mu buzima bwanjye, imiryango [nabwo] irakinguye. Ndagusaba gusa ikintu kimwe; wihagarara mu muryango, urafunga urujya n’uruza.”,,

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger