AmakuruIbitekerezoImikino

Nyuma yaho Olivier Karekezi afungiwe, dore ibigiye gukurikiraho kubijyanye n’ibyaha akekwaho

Umutoza Mukuru wa Rayon Sport, Olivier Karekezi, yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingingo 2017, atumizwa n’Ubugenzacyaha kugira ngo yisobanure ku byaha akekwaho byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kubijyanye n’amategeko y’ubugenzacyaha hano mu Rwanda , ubundi amategeko avugako iyo ukekwaho ibyaha , utumizwaho n’ubugenzacyaha ugakorwaho iperereza . Aha amategeko ateganyako iyo ubugenzacyaha busanze ukekwaho ibyaha ashobora kubangamira  iperereza, icyo gihe akurikiranwa afunzwe. Ibi akaba aribyo byabaye kuri Olivier Karekezi.

Nkuko Amategeko y’ubugenzacyaha abiteganya , Karekezi Olivier agomba kumara mu maboko y’ubugenzacyaha iminsi itanu ariko utabariyemo iminsi y’ikiruhuko nukuvuga kuwa gatandatu no ku cyumweru.

Ibi bivuzeko Olivier Karekezi agomba kurekurwa kuwa kane tariki ya 23 ugushyingo 2017 mu gihe yaba agizwe umwere kubyaha akekwaho . Ariko kandi nanone mu gihe ubugenzacyaha bwamusangaho ibi byaha aregwa , idosiye ye yahita ijyanwa mu bucamanza agatangira kuburana no kwiregura kubyaha aregwa.

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 19 ugushyingo nibwo nanone abakinnyi babiri ba Rayonsport, Yannick Mukunzi na Rutanga Eric bari bafashwe kugirango bafashe ubugenzacyaha mu iperereza ry’ibanze ku byaha  Olivier Karekezi  akekwaho , ariko ahagana saa kumi nebyiri z’umugoroba  bararekuwe barataha.

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric batawe muri yombi nyuma yuko bari bakinnye umukino wa Rayon Sports  na Mukura VS  ku cyumweru tariki ya 19 ugushyingo. Ni umukino amakipe yombi yanganyije 0-0.

Karekezi Olivier yari yatawe muri yombi tariki 15 Ugushyingo 2017 akurikiranyweho ibyaha yakoze yifashishije itumanaho n’ikoranabuhanga nkuko biheruka gusobanurwa n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege. Karekezi ntiyabashije gushyingura Katauti Hamad wari umutoza umwungirije muri Rayon Sports wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira iryo ku wa gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 kuberako kuri uwo Munsi nibwo Polisi yamufashe.

Olivier Karekezi wari Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, kugeza ubu yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku mpamvu zifitanye isano n’iperereza riri kumukorwaho.

Karekezi Olivier yageze mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017 aturutse muri Suède aho yabaga atoza amakipe y’abana. Yahise agirwa Umutoza Mukuru wa Rayon Spots yungirizwa na Ndikumana Hamadi Katauti witabye Imana na Nkunzingoma Ramazhan utoza abazamu.

Itangazo Police y’u Rwanda rivugako aba basorebarfekuwe bagataha

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger