Amakuru ashushye

Nyuma wa Mayor wa Nyabihu, uwa Rusizi na we yeguye ku mirimo ye

Inkubiri y’abayobozi b’inzego z’ibanze bari kwegura ikomeje gufata indi ntera, ubu noneho mu gitondo cyo kuri iki cyumweru amakuru ahari ni uko n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yeguye ku mirimo ye.

Amakuru y’iyegura ry’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi amenyekanye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Gicurasi 2018, Harerimana Frederic yeguye ku miromo ye nyuma y’uko mu minsi ishize yumvikanye abuza abaturage bo muri aka karere kuvugana n’itangazamakuru.

Harerimana Frederic wari umuyobozi w’akarere ka Rusizi yahamirije umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa City Radio ko koko yamaze gutanga ibaruwa y’ubwegure bwe muri Njyanama y’akarere.

Yagize ati:” Yego nibyo, Neguye ku mirimo yanjye , muri iki gitondo nibwo nashikirije Inama njyanama y’akarere ibaruwa y’ubwegure bwanjye.”

Uyu muyobozi w’akarere abajijwe impamvu yeguye yavuze ko kwegura ari indangagaciro ariko ngo kwegura kwe byatewe n’impamvu ze bwite.

Yagize ati:” Kwegura ni indangagaciro ariko njye neguye ku mpamvu zanjye bwite, nta bibazo Bihari bitumye negura kuko Akarere karatekanye, abaturage baratekanye kandi turashima aho twari tugeze n’abaturage banjye n’abafatanyabikorwa bose[…] nta bibazo biri mu karere.”

Abajijwe niba abona byari bikwiye ko yegura yasubije agira ati:” Hahahaha urumva se tutavugana nseka hahaha[Aseka] nta kibazo rwose.”

Uyu Muyobozi yeguye kandi nyuma yuko aherutse gutangaza ko abanyamakuru nta cyo bamariye abaturage, usibye kubumvira ubusa no kubacisha ibintu byabo mu bitangazamakuru byabo Isi yose ikababona.

Harerimana yagiye kuri uyu mwanya muri Gashyantare 2015 asimbuye Nzeyimana Oscar weguye nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza nyuma aza kugirwa umwere.

Meya wa Rusizi yeguye akurikira Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukansanga Clarisse, beguye ku mirimo yabo kuwa Gatanu w’iki cyumweru, nabo ku mpamvu bise ko ari izabo bwite nyamara nyuma y’amasaha atageze no kuri 48, Mukansanga yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Meya wa Rusizi yeguye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger