AmakuruUtuntu Nutundi

Nyarugenge:Umupangayi yakubise iz’akabwana uwo akodeshaho bapfa umugore

Mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, haravugwa umugabo wakubiswe na mugenzi we usanzwe akodesha mu nzu ye amusiza kumuca inyuma akamusambanyiriza umugore.

Amakuru avuga ko uriya mugabo uba mu nzu y’ubukode, ashinja nyiri inzu kumuca inyuma akamusambanyirira umugore bitari rimwe cyangwa kabiri.

Ubwo iriya mirwano yabaga, yahoshejwe n’irondo ry’umwuga ndetse n’abaturage baje batabara kuko yamaze igihe kinini hafi isaha yose uriya mugabo ari gukubita mugenzi we ashinja ubushurashuzi yakoreraga ku mugore.

Gusa ngo ruriya mugabo wakubiswe yagiriwe inama yo kujya gutanga ikirego kuri RIB ariko arinangira nyamara akavuga ko uriya mugabo wamukubise yamurenganyije kuko atigeze asambanya umugore we.

Ubwo uyu mugabo yakubitaga uriya ashinja kumusambanyiriza umugore, ngo yagaragazaga umujinya w’umuranduranzuzi aho yahise anatangaza ko atazigera yishyura amafaranga y’ubukode.

Uwakubiswe we ari mu gahinda, aho avuga ko afite ibikomere yatewe n’ibikoresho yajombaguwe n’uriya wamukubise.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger