Amakuru ashushyeUrukundoUtuntu Nutundi

Nyamirambo: Abinubiraga ubuke bw’udukingirizo basubirijwe muri Tour du Rwanda

Iki gikorwa cyo kwegereza udukingirizo abantu bakunda umukino w’amagare nabandi baturarwanda bose muri rusange cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 ugushyingo ubwo Tour du Rwanda yari yakomereje i Nyamirambo .

Nyuma y’aho mu duce tuzwi ko twiganjemo uburaya muri Kigali hashyizwemo utuzu dutangirwamo udukingirizo ku buntu mu kurwanya ikwirakwiza ry’agakoko gatera SIDA, bamwe mu batuye muri Nyamirambo, Rwezamenyo, Nyakabanda na Gitega bakinubira ubuke bw’udukingirizo bahabwaga ubu RBC yari yatubegereje aho abadushaka badusangaga ahasorezwaga Tour du rwanda i Nyamirambo imbere ya Stade.

Abajyaga gufata utu dukingirizo wabonaga bafite akanyamuneza ku maso , bashimira minisiteri y’ubuzima yatekereje ubu buryo bwo kubegereza udukingirizo.

Ntabwo ari udukingirizo gusa twagaragaye aha hantu gusa kuberako Minisiteri y’ubuzima ibicishije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC yanatekereje kuburyo bwo gusuzuma indwara zitandukanye mu gihe ibi bikorwa bya Tour du Rwanda bikomeje kubera mu Rwanda.

Avugana na Teradignews.rw uwaruhagarariye ibi bikorwa byo gusuma indwara zitandukanye abantu bari baje kureba umukino w’amagare ndetse n’abandi bumvaga bashaka kujya kureba uko ubuzima bwabo buhagaze yavuzeko impamvu yatumye RBC iza gusuzumira abantu indwara ahantu nkaha aruko basanze amagare ahuza abantu benshi.
Yagize ati:”Aha hantu hahurira abantu benshi , Tour du Rwanda irakunzwe , yitabirwa ningeri nyinyi z’abantu , niyo mpamvu twasanze ari ngombwa kuza hano tugashishikariza abantu kwisuzumisha indwara .”

Uretse kuba basuzumaga indwara habaye n’igikorwa cyo gutanga amaraso.

Nubwo RBC yahisemo kudushyira hafi y’abaturage ndetse ikanashyiraho utuzu dudangirwamo udukingirizo muri Nyamirambo n’ahandi hatandukanye , abadukoreshabo bavugako ari duke cyane ngo kuberako tudahuje ninshuro bakora imibonano mpuzabitsina.

Bizagwira Hussein utuye mu Kagari ka Rwezamenyo ya mbere mu Murenge wa Rwezamenyo yagize ati “ Twe biratubangamira cyane rwose kuduha agapaki kamwe kubera ko abantu bose ntibateye kimwe. Hari n’abashobora gukora imibonano inshuro zirenze enye ku munsi.”

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu 2014 bwagaragaje ko mu baturage mu 16,763 batuye mu Murenge wa Rwezamenyo, 8% muri bo banduye virusi itera SIDA mu gihe ubwandu mu gihugu hose buri kuri 3 %.

Uyu yaragiye gufata agakingirizo
Ntacyo bireguza twari twinshi pe!!!
Batanze amaraso
Abaturage bari benshi cyane bagana iyi serivisi ya RBC muri tour du rwanda
Basobanurirwaga ibyiza byo kwisuzumisha
Abashaka gusiramurwa nabo bafashwaga
Bari bafite nibikresho
Abaganga nabo bari bahari
Twitter
WhatsApp
FbMessenger