Amakuru

Nyamasheke :Inka ebyiri zatemwe n’abantu bataramenyekana

Ahagana isaa mbiri z’ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021 mu Mudugudu wa Gasharu, akagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, abantu bataramenyekana batemye inka ebyiri z’abaturage imwe irapfa indi irakomereka byoroheje.

Inka zatemwe ni iy’umuturage witwa Ndahimana Pierre ikaba yahise ipfa naho iya Nakabonye Philomene ikomereka byoroheje.

Amakuru avuga ko nta makimbirane azwi yarari hagati y’abo batemewe inka n’abaturanyi babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano yavuze ko bigaragara ko abatemye ziriya nka batashakaga kuziba ahubwo ari ubugizi bwa nabi.

Niyitegeka Jerome uyobora Umurenge wa Kagano yagize ati ” abazitemye bigaragara ko batashakaga kuziba ahubwo ari ubugizi bwa nabi, ababikoze baracyashakishwa.”

Gitifu Niyitegeka yasabye abaturage gucunga umutekano wabo n’ibintu byabo kandi abafite umutima w’ubugome bakawureka aho batuye mu Masibo n’Imidugudu bakarushaho gukaza umutekano.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger