AmakuruUbuzima

Nyamasheke: Hateye indwara y’amayobera ikomeje kwahuka mu bana

Mu karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Bushenge, abaturage baratakamba ku kuba abana babo bakomeje kwibasirwa n’indwara y’amayobera idasanzwe.

Ubwo twageraga muri aka karere, twabonye umwana witwa mbarushimana D’amour mwene nkuba Joseph na mukabarata Jacqueline batuye mu mudugudu wa karuhigi akagari mugera umurenge wa Bushenge.

Bavugako uyu mwana ububurwayi abumaranye imyaka cumi n’ibiri Kandi ko bibakomereye cyane kumujyana kwa muganga w’uruhu, cyane ko batishoboye.

Uyu mwana nawe mu ijwi rye avugako akoresha umucyo (icyuma) mu rwego rwo kwishimagura kubera uburibwe ubu burwayi bumutera.

Kugeza ubu uyu mwana yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Ubwo twakoraga iyi nkuru uyumwana yatugaragarije agahinda kenshi Kandi avuga ko ubu burwayi bumutera ipfunwe bugatuma atiga neza, agasaba abagiraneza kumushakira ishuri ry’abafite ubumuga.

Kubera umuriro ububurwayi bumutera, iyo ari koga amazi amuvaho ashyushye cyane kuburyo ayo mazi bagomba kuyamumenaho nibura buri kanya kugirango uwo muriro ugabanuke.

Ababyeyi b’uyu mwana bavuga ko ijerekani y’amazi ariyo bakoresha nibura buri munsi iyo agiye koga kubera umuriro aba afite.

Uyu mwana kandi nawe yivugira ko abangamiwe n’abana bagenzi be bamutoteza, akavuga ko bimutera ipfunwe.

Uretse n’abandi bana bamutoteza ngo n’avabandimwe be iyo babonye akaraba bamwita amazina amutoteza kubera imiterere ye.

Avuga ko abarimu bangaga kumwakira kugirango atanduza abandi bana, ari naho ahera asaba ubufasha bwo kubona ikigo yakwigaho.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

SRC: inkanga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger