AmakuruUbukungu

Nyamasheke: Hatashywe umuyoboro w’amashanyarazi ufite uburebure bwa Km 23

Kwibohora ku nshuro ya 27 mu Karere ka Nyamasheke byizihirijwe mu Murenge wa Shangi mu kagari ka Nyamugari hatashywe umuyoboro w’amashanyarazi, ndetse n’inzu zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyoboro w’amashanyarazi watwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 470. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko uyu muyoboro w’amashanyarazi ufite Km 4.3 zifite amashanyarazi afite imbaraga Moyenne Tension (imiyoboro migari), na Km 18.8 z’amashanyarazi afite imbaraga zoroheje Basse Tension (imiyoboro mito ifatiraho). Uzacanira ingo 742.

Inyigo y’ibanze yagaragaje ko ingo 742 zizafatiraho amashanyarazi, ariko zishobora kwiyongera kubera izindi ngo nshya zubatswe nyuma, hakazafatiraho n’ibindi bikorwa bikoresha amashanyarazi.

Hatashywe inzu zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye zubatswe mu Mudugudu usanzwe waratujwemo abandi baturage urimo n’ikigo cy’ishuri gishya n’irerero.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bwubakira umuturage inzu bugendeye ku  cyerekezo cy’igihugu. Bwasabye abubakiwe inzu kuzifata neza no kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe.

Nubwo mu Karere ka Nyamasheke ku bimaze kugerwaho amashanyarazi akiri hasi, ubuyobozi buvuga ko hari ingamba bufite mu myaka iri imbere aho buteganya ko buri mu turage azaba afite umuriro w’amashanyarazi iwe.

Mukamasabo Appolonie Mayor wa Nyamasheke yagize ati “Twubakira abaturage tugendera ku cyerekezo cy’igihugu cyacu duharanira ko batura ku Mudugudu mu rwego rwo kugira ngo tubagezeho ibikorwa remezo mu buryo bworoshye.

Icyo twasaba abaturage ni ugufata inzu neza bazigirira isuku, aho inzu yangiritse umuturage akihutira kuyisana atagombye gutegereza ko inzu igwa burundu. Turakangurira abaturage kwifatira umuriro w’amashanyarazi bahereye ku muyoboro washyizweho, ubwo ibikorwa remezo byabagezeho babibyaze umusaruro biteza imbere.”

Mu Karere ka Nyamasheke uyu mwaka hubatswe inzu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 zigera kuri 74.  Amazi meza Akarere ka Nyamasheke kari ku kigereranyo cya 98% mu gihe umuriro w’amashanyarazi kari kuri 45.5%.

Yanditwe na Uwimbabazi Sarah

Twitter
WhatsApp
FbMessenger