AmakuruUbukungu

Nyagatare: Bafatiwe mu cyuho bafite magendu bakuye mu Bugande

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Nyagatare yafashe abagabo 10 bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu amasashe ibihumbi 121.

Bafatiwe mu cyuho bafite ayo masashe ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 11 Gicurasi, mu mudugudu wa Kagitumba, akagari ka Kagitumba mu murenge wa Matimba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bafatiwe mu cyuho iwabo mu rugo ku makuru yari yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:”Twari dufite amakuru yizewe twahawe n’abaturage ko hari itsinda ry’abantu binjiza magendu y’ibicuruzwa bitandukanye babivanye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, nibwo twateguye igikorwa cyo kubashakisha baza gufatanwa amapaki 605 arimo amasashe ibihumbi 121.”

SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatanwa ayo masashe, aburira abakomeje kwinjiza magendu n’ibicuruzwa bitemewe  ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger