AmakuruPolitikiUbukungu

Nyabihu:Bashobewe naho ibikoresho bari barazanye byo kubaka ikiraro gisenyera abaturage byagiye

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyabihu bavuga ko Kugeza ubu batarasobanukirwa n’itwarwa ry’ibikoresho byari byazanywe byo gukora ikiraro cya Mukamira gisenyera abaturage.

Aba ni abatuye mu mudugudu wa Gisenyi,Akagari ka Jaba,ni mu Murenge wa Mukamira, aho bavuga ko hashize igihe barabonaga ibikoresho byazanywe bikarundwa hafi y’icyo kiraro babwirwa ko bagiye kugikora,bwacya Kabiri ibikoresho bakabibona bipakirwa imodoka.

Mu kwezi inama mpuzamahanga y’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM-Commonwealth Heads of Government Meeting) yitegurwaga mu Rwanda, ngo nibwo abaturage bagaragarijwe Ibyo bikoresho ndetse bishimira ko ikibazo cyari kibahangayikishije kigiye gukemuka, inama irangiye ibikoresho byongera gupakirwa imodoka barahijyana.

Bavuga ko batekereje ko bagiye kubihindura,bakazana ibindi ariko amaso yaheze mu kirere ndetse ingaruka ziterwa n’icyo kiraro zirimo gusenyera abaturage,guteza isuri mu mirima abahinzi bagahomba zarushijeho kwiyongera Kugeza naho bamwe bishoboye bafashe umwanzuro wo gusenya bakimuka.

Amazi yuzura iki kiraro akajya gusenyera abaturage

Uwamariya Valentine Yagize ati’:” Kiriya kiraro kiraturembeje pee, ubu hano hasigaye hatuye umuntu umwe abandi barimutse kubera amazi acyuzura agasenya inzu, uyu nawe uhasigaye yararenganye kiba nawe yaragiye n’uko ari umukecuru utishoboye, mu gihe cya CHOGM bazanye ibikoresho byo kucyubaka,bimara igihe biharunze irangiye imodoka iraza irongera irabitwara, twatekereje ko bagiye kubihindura bakazana ibindi ariko ntababeshye twasubije amerwe mu Idaho”.

Aba baturage bavuga ko iki kiraro cya Mukamira gifite umugenda muto utuma amazi aturuka mu musozi wa Kanyampereri akirusha ubushobozi akuzura bikaba akarushyo iyo imvura yaguye,yarangiza akuzura mu muhanda akajya mu mirima y’abaturage agateara imyaka andi akinjira mu nzu,byaba ubugira kenshi agasenyuka.

Valentine yakomeje agira ati’:” Abahinzi ndetse n’abatuye hano, twibera mu byago kuko kweza tugasarura amazi atarabitwara ni hafi ya 0%, amazi ava muri Kanyampereri yuzura uriya mugenda kubera ko ari muto, amazi akuzura mu muhanda agashoka mu mirima imyaka ikagenda, inzu zo gusenyuka nako kanya ,bacyubatse neza amazi bakayayobora byakemuka Kandi n’ubutska bwa hano bwagira agaciro”.

Umugenda utwara amazi ni muto uruzura

Aba baturage bakomeje bavuga ko batewe impungenge n’umukecuru witwa Gagakecuru Christiana usigaye wenyine atuye aho ayo mazi ashokera, yamusenyeyeho inzu akabura uko ahava kuko nta bushobozi afite.

Bavuga ko uyu mukecuru mu gihe cy’imvura arara agendagenda ashakisha aho gucumbika,amazi yamwuzuriranye mu nzu, Kugeza n’aho ibikoresho byo mu nzu byamushizeho kubera gutwarwa nayo.

Niyongaboyase Venant Yagize ati’:” Uyu mukecuru arahabaye, niba batubatse ikiraro basi nibamutabare kuko umunsi umwe tuzasanga yapfuye inzu yamuguyeho kuko amazi amusanga mu nzu,inikuta byarasenyutse mbese ntako abayeho, ubu iyo imvura iguye nukubyuka akajya gukomanga ahandi bakamucumbikura,ejo akajya ahandi urumva rwose nta buzima”.

Amazi yose ajya muri uru rugo rwa Christiana akamusenyera

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, bwana Jean Claude Habanabakize atubwira ko kugira ngo agire icyo atubwira tugomba kubanza kuvugisha Meya,akamuha uburenganzira bwo kugira icyo avuga.

Nk’uko bwana Jean Claude Habanabakize yari abidusabye, Teradignews.rw yagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere bwana ku murongo wa Telefone, nawe ntiyabasha kuyifata.

Ibikuta by’inzu ze birikurejenjana kubera amazi
Igikuta kimwe cyarahirimye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger