AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Numéro 9 Emiliano Sala yambaraga muri Nantes yabitswe burundu

Ikipe ya Nantes yo mu gihugu cy’u Bufaransa yamaze gushyira mu bubiko bwayo numéro 9 yambarwaga na Nyakwigendera Emiliano Sala, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Ku wa 21 Mutarama ni bwo indege yari itwaye uyu Nyakwigendera w’imyaka 29 y’amavuko n’umu-Pilote we David Ibbotson yaburiwe irengero. Nyuma byaje kugaragara ko iyi ndege yaguye mu Nyanja mu gace ka Guernsey gaherereye hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza.

Nyuma y’ibyumweru hafi bine nta wuzi irengero ry’uyu Nyakwigendera ukomoka muri Argentina, mu ijoro ryakeye ni bwo byemejwe ko umurambo wasanzwe mu bisigazwa by’iriya ndege ari ibye. Emiliano Sala yakoze iyi mpanuka ubwo yavaga mu gihugu cy’u Bufaransa yerekeza i Cardiff mu Bwongereza aho yari aherutse kugurwa na Cardiff City imukuye muri Nantes kuri miliyoni 15 z’ama-Pounds.

Mu rwego rwo guha icyubahiro uyu musore, ikipe ya Nantes yakiniraga ibinyujije kuri Twitter yayo ndetse no ku bwa Perezida wayo Waldemar Kita, yatangaje ko ifashe icyemezo cyo gushyira numero 9 yambaraga mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Nantes yagize iti”Kubera ko Emiliano Sala atazigera abarizwa mu banyabigwi bandikiye Nantes FC amateka akomeye, numéro 9 yambaraga irabitswe.”

Bisobanuye ko nta wuzongera kwambara iyi numero mu mateka ya Nantes FC.

Mu rwego rwo guha Sala kandi icyunahiro, ikipe ya Nantes yemeje ko kuri iki cyumweru ari bwo abafana n’abakinnyi bazasezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera Emiliano Sala.

Magingo aya abakunzi batandukanye b’umupira w’amaguru ku isi ndetse n’amakipe atandukanye yamaze gutambutsa ubutumwa bwihanganisha ikipe ya Nantes ndetse n’umuryango wa Nyakwigendera Sala, ari na ko bifuriza Roho ye kuruhukira mu mahoro.

Urupfu rwa Nyakwigendera Emiliano Sala rwashegeshe abatari bake.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger