Urukundo

Nubona ibi bimenyetso mu rukundo rwawe ntuzabe umwana ngo ruguce mu myanya y’intoki kuko wazicuza ubuzima bwawe bwose

Rimwe na rimwe hari ubwo wisanga wahuye n’umuntu udasanzwe, ukabana nawe ariko ukazabona neza ko yari uw’agatangaza umaze kumubura. Abantu benshi ni inkomere z’icyo kintu. Hari ubwo uzumva ukunzwe ariko wirengagize urwo rukundo maze urutere inyoni, ejo wicuze. Ese ni byo wifuza nawe? Hindura ubuzima kuko ushobora gutuma umubura burundu.

Iyo wirengagije umuntu udasanzwe, ukamufata nabi, ukamutera umugongo, birangira agusize kubera uburyo bubabaje wamufashemo. Niyo mpamvu iteka ukwiriye gushimira no kuba hafi umuntu ugukunda ndetse wa wundi ukwitaho kurenza abandi, ukamuha umwanya n’amahirwe mu buzima bwawe, kuko nagusiga, byanga bikunze uzicuza, kandi ntushidikanye kuri iyo mpamvu kuko uzicuza rwose. Reka tubikwereke neza.

1. Uwo muntu yagukunze kurenza undi muntu wese wigeze agukunda cyangwa wigeze akubwira ko agukunda mu buzima bwawe

Muri ubu buzima ubyange cyangwa ubyemera hari umuntu wagukunze kurenza abandi bose wigeze uhura nabo, niba ataraza, tegereza azaza, ariko niba yaraje ngaho banza wemere ko ahari. Uwo muntu kugeza n’ubu nturemera ko ari urukundo ashaka kuko ugereranyije n’abandi bose mwahuye atandukanye nabo cyane mu buryo bwose, kuko ingero ni wowe uzifite. Ntabwo ari uko adakundwa, yewe si n’uko adakenewe ahubwo ni uko ari wowe akwiriye gukunda. Nta rundi rukundo uzabona kuko ntiwigeze unarubona na mbere hose.

2. Yakunze nta n’ikindi kintu na kimwe agukeneyeho nk’inyishyu

Uzakumbura ukuntu uyu muntu yagukunze ntacyo agendeyeho (Unconditionally). Ufate iryo jambo ngo ‘ntacyo agendeyeho’. Yakunze we n’umutima we wose, kandi nta kintu na kimwe yigeze akwaka nk’inyishyu z’ibyo yagukoreye muri iyo nzira y’urukundo ubona ko amaze kunyuramo kurenza abandi. Nta n’ubwo yigeze yinubira ko utamukunda nk’uko we agukunda, gusa iteka yari abyizeye gusa ntabwo yigeze abigushyiriramo umugozi.

3.Iteka yumva hari icyo mwaganira, aba yumva mwaganira byonyine

Aba ashaka ko wumva utuje, umeze neza, ukomeye ndetse utekanye. Abayumva wakwisanzura mbese ukavuga uko wumva ubuzima. Nta n’ubwo aba yumva mwagira icyo mupfa, aragukunda ku buryo yumva uri we muri wowe.

4. Mufite aho muhuriye utazapfa kubonana undi wese

Kuba ufite umuntu mufite aho muhuriye hanini cyane, nta cyiza nka byo muri iyi si. Ikibabaje ni uko ubibona byarangiza bikangizwa ukabifata nk’ibisanzwe ukabyirengagiza. Wasanga ari byo uri gukora ubu kandi, nta wundi muntu uzigera ubona muhuje nkawe.

5. Iyo muri kumwe aba ashaka ko wishima bitewe n’amagambo ye….

Iyo muri kumwe, nawe uba wumva wishimye umwisanzuyeho, ukamubwira n’amabanga yawe ariko ntubihe agaciro kuko n’ubusanzwe umufata nk’usanzwe. Aba ashaka kurema ikirere cyiza hagati yawe nawe.

6. Arakwihanganira cyane

Ntabwo aba ashaka ko ubabara, nta n’ubwo aba ashaka ko ubona ko ari we munyamakosa, ni nayo mpamvu ayirinda kugira ngo utababara. Iyo yakubabaje vuba agusaba imbabazi, amakosa yawe nta nubwo ayitaho rwose.

7. Atuza amaze kumenya ko buri kimwe kuri wowe kimeze neza

Ni wa muntu uzatuza amaze kumenya ko umeze neza, wariye se, watetse, waryamye, wasinziriye neza,….

8. Hasi, hejuru nawe uzabona ko ari we muntu mwiza wigeze ugira mu buzima bwawe

Yari we. Wanasanga ari we. Ni we muntu wigeze ugira mu buzima bwawe. Ntumureke ngo agende rero. Ntureke ngo aguce mu myanya y’intoki, zifunganye rwose. Ntumureke ngo agende nk’umuyaga. Ese ubundi uzabaho utamufite? Urumva uzabishobora?

Ese wowe ubona akwiriye kubaho atagufite? Urabona ubwo buzima we azabushobora? Ishyire mu mwanya we. Ntumwibagirwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger