Imyidagaduro

Ntibisanzwe, Umugore w’ibigango niwe uri gucungira umutekano Sheebah Karungi wageze i Kigali

Ku gica munsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017, nibwo umugandekazi ukunzwe cyane muri muzika Sheebah Karungi yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe aherekejwe n’umugore w’ibigango .

Sheebah Karungi ugeze i Kigali uyu munsi yaje ahasanga mu genzi we wo muri Tanzaniya Ali Kiba wahageze mu ijoro ryo kuwa gatandatu  bose bazataramira abanyarwanda babafasha kwinjira neza mu mwaka wa 2018 mu gitaramo cya East African Party giteganyijwe kuba kuya 1 Mutarama 2018 muri  parikingi ya Stade Amahoro i Remera.

Sheebah akigera i Kanombe abanyamakuru ndetse n’abandi bari aho batunguwe bikomeye n’umugore w’ibigango wari wateguwe ngo amucungire umutekano, ibi ntabwo bimenyerewe cyane ko hari umugore wacungira umutekano undi mugore . Kubera ko nubundi hari itsinda ryishyize hamwe ryo kujya bacungira abantu umutekano, ngo iri tsinda  ryahisemo gushyiramo n’abakobwa  kugira ngo  umukobwa azajye arindirwa umutekano n’abakobwa abagabo barindirwe umutekano n’abagabo.

Uyu niwe mugore w’ibigango uri gucungira umutekano Sheebah

East African Party iba buri mwaka ku nshuro yayo ya 10 rero   kwinjira ni ibihumbi bitanu (5000frw) ahasanzwe n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10000frw).

Sheebah Karungi na King Ali Kiba , bazafatanya n’abahanzi babanyarwanda nka Bruce Melody, Riderman, Yvan Buravani na  Tuff Gangz itsinda ry’abaraperi bane  Jay Polly, Bull Dogg,Green P ndetse na Fireman bari bamaze igihe barasenyutse ariko magingo aya bakaba baramaze kwiyunga ku buryo ubu batangiye imikoranire mishya.

Iyi niyo nkweto Sheebah yaje yambaye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger